SHAKISHA UBUTUNZI BWIHISHE MURI IZO NTAMBARA URI KURWANA NAZO – Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti” Shakisha Ubutunzi bwihishe muri izo ntambara urimo kurwana nazo”. 

Matayo 5:11-12

“ Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwa, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.”

Abakurwanya cyangwa ibikurwanya bizaba biri kukwereka ikimenyetso cyo kuzamuka mu ntera ( promotion) mu buzima bwawe. Iyo mpuye n’ ibibazo mu buzima bimbera ikimenyetso cyo kuba ngiye kubona undi mugisha.

Mu mwaka wa 2000 ababyeyi banjye bari bafite amamashini asekura umuceli ariko bakaba baziteranyije  na Databukwe. Iwacu bakaba aribo bashinzwe management (imicungire) ariko byageze aho management yaje kubananira bitewe n’ abakozi babakorera batabishoboye.

Ubwo icyakurikiye wari umwuka mubi hagati yabo babyeyi bacu ku mpamvu zuko, iwacu batashoboraga guha mugenzi wabo amafaranga bari basezeranye ko bagomba kubaha buri kwezi.

Icyo nakoze ni uko nahise mbyivangamo abakozi bariho ndabirukana maze ntangira kureba uko narangiza ibyo bibazo. Birumvikana ko n’ amafaranga iwacu bagombaga kujya babona nagomba kuyagabanya kugira ngo mbashe kurangiza ikibazo cyari hagati y’ abo babyeyi bombi.

Nakoze hafi amezi ageze kuri angahe icyo kibazo mba ndagikemuye, ariko mu mezi ya nyuma nibwo nahuye n’ intambara ikomeye kandi intunguye. Ubwo navuye ku kazi,  ababyeyi bambwira ko ni bucya ntagomba gusubira gukora kuko hari ibyo tubanza gukura mu nzira.

Ubwo bwarakeye nyura iwacu ngeze muri salon. Ntungurwa ni uko nahasanze abantu benshi, batetse ibyo kurya n’ibinyobwa ikindi cyandangaje ni uko nahasanze Pastor wanjye abadiyakoni n’ Umuryango wacu wose.

Ubwo naricaye, Papa aterura ijambo maze aravuga ati” Bakozi b’ Imana namwe muryango wacu, ndagira ngo mbaregere uyu muhungu wacu akaba n’umukirisitu wanyu.

Twamuhaye akazi kugira ngo adufashe ku kibazo twari dufite ariko imikorere ye ntabwo yadushimishije”.

Abandi baramubaza bati” gute se? yaba abatwara amafaranga yakoreye, dusobanurire neza. Nawe ati” Oya “ariko amafaranga yose akoreye ntabwo ayaduha nkuko tubyifuza ahubwo ahita ayajyana kuri banki bigatuma ibyo dukenera tutabasha kubibona.

Ubwo nanjye bampaye umwanya wo kwisobanura mbasobanurira impamvu yatumye mbikora nkuko nabivuze ntangira ubu buhamya, nongeraho ko intego yari yanjyanye gukora kuri izo mashini nayigezeho kuko nabashije kurangiza ibyo bibazo.

Ariko Umuryango wose wansabye ko navaho kugira ngo bisanzure kuri izo mashini. Ubwo narabemereye ariko nongera kubereka ko bakomeje gukora nkuko bishobora kuzagura ingaruka zo kwongera gusubira muri ibyo bibazo, kandi bakaba bashobora no guteza indi mitungo yacu kugira ngo babashe kwishyura uwo Databukwe mu gihe tutarahabwa iminani.

Ubwo Umuryango wose wahise uvugira hamwe ko bampa umunani wanjye ariko nkava kuri izo mashini. Ubwo muri iyo nama bahise bampa umunani: 1. inzu yagura nka miliyoni 10 muri icyo gihe, 2. Imirima y’ imiceri ifite agaciro nka miliyoni imwe muri icyo gihe, 3. Ikibanza cyari gifite agaciro ka miliyoni imwe n’ igice muri icyo gihe.

Ibyo byose babimpaye kubera ko bifuzaga ko mbavira mu nzira kuko mu gihe nari gukora ntabwo nashakaga utuntu tunyuze mu nzira zitameze neza, kubera iyo mpamvu nta muntu numwe wo muryango wari mu ruhande rwanjye usibye Imana yonyine gusa.

Nyemerera nkubwire ko; Niyo abantu bose baguhagurukira, niyo imiryango yaguhagurukira, ni ubwo Satani n’ ibigeragezo bye byakuzunguruka, ariko Imana iri mu ruhande rwawe, uzitegure udashidikanya ko hari imigisha ugiye kubona nyuma y’ iyo mvura iri kukunyagira, kuko Imana niyihagarika izategeka abamalayika bayo kugukuramo iyo myenda wari wambaye muri iyo mvura, maze ibwire abamalayika kukuhagira bagusige amavuta bakwambike imyenda mishya ndetse yongere iguhe ibindi bintu byo gusanura ibyo iyo mvura yangije, inagerekeho n’ indishyi z’ akababaro.

Ubwo urabyumva ko uzahita winjira mu bundi buzima bushyashya kandi bw’ umugisha. Ni uko bazanye impapuro barabyandika barabisinyira. Urupapuro rw’ umunani wanjye ndushyira mu mufuko. Ariko nabwo nabasabye kumpa iminsi 3 kugirango mbahe imfunguzo z’aho hantu.

Muri iyo minsi 3 nabonye abantu benshi kuburyo amafaranga nakoreraga yikubye inshuro eshatu, nafashe ayo mafaranga yose ndayajyana iwacu ndabahamagara bose baraza mbashyikiriza ayo mafaranga yose n’ Urufunguzo.

Papa ayabonye yahise ambwira ati “ Kuva natangira uyu mushinga ntabwo ndabona amafaranga angana gutya. Mwana wanjye mbabarira ukomeze gukora nubundi n’ amagambo y’ abantu yatumwe mbikora. Rwose ndakwingize nyumvira ukomeze iyo mirimo urayishoboye. Urufunguzo yararwanze biba ngombwa ko nkomeza gukora”.

Ariko hashize amezi agera kuri 3, ndyamye nijoro ndi mubitotsi nagiye kubona ndi munzira ijya ku kazi aho nyine,  hejuru y’ayo mazu yizo mashini mbona handitseho” STOP !STOP !STOP!

Ubwo nahise nikangura ndasenga muri uko gusenga Imana irambwira iti” Igihe kirageze cyo kongera gushyira amaguru yawe yose, umutima wawe, ubwenge bwawe mu murimo wanjye”. Ubwo guhera uwo munsi ingufu zo kujya ku kazi zanshizemo ku buryo najyagayo numva mfite umunaniro mwinshi.

Ubwo naje gusanga Papa mutekerereza uko byangendekeye, kandi ko nje no kumuha urufunguzo arababara cyane, ariko hashize ibyumweru bibiri aza ku byumva. Ubuzima burakomeza bw’ umwana n’ umubyeyi.

IBIKURWANYA BIKUBERA IKIMENYETSO CYO KWITEGURA KWINJIRA MU BUZIMA BURUTA UBWO WARI URIMO KUBA BWIZA.

Herode yashatse kwica Yesu ariko ntibyabujije Yesu kuba Umwami. Pharaoh nawe yashatse kwica Mose, ariko ntibyatumye Mose atagera ku nzozi ze zo kubohora ubwoko bwe bwari bwugarijwe n’ Ibibazo. Soma inkuru za Moridakayi maze urebe uko ibibazo yari arimo uko byamwinjije mu buzima bwuzuye imigisha.

Soma inkuru za Yosefu urebe uko ubuzima bwe bwahindutse umugisha bivuye mu ntambara yari arimo. Uzagira ubunararibonye mu ntambara uzaba urimo kandi bitume ubasha no kuzivanamo ubwenge buzatuma ubasha kumenya Imana ukorera, ubushobozi bwayo ndetse n’ ubutunzi bwayo. Uzakuramo ubunararibonye bwo kubasha gucunga neza imigisha uzaba ukuye muri urwo rugamba bwaba ubwo mu buryo bw’ umwuka cyangwa ubutunzi busanzwe.

Bibiliya itubwira ko Yozefu yavuye muri ibyo bibazo abona umugisha wo kuba Minisitiri w’ Intebe avuye ku mwanya wo kuba umukozi wo mu rugo. Mose yabaye umuyobozi mukuru w’ abayisiraheli, navuga muri iki gihe umukuru w’ Igihugu avuye mu kuragira amatungo ya sebukwe.

Moridekayi yavuye kuba umuzamu asimbura uwari uwa kabiri k’ umwami. Nanjye yamvanye mu gutizwa inzu yo kubamo n’ Umuryango wanjye impa inzu kandi n’ indi mitungo yindi ntatekerezaga ko nagira.

INTAMBARA IGIHE CYOSE ZIBA ZIZENGURUTSWE N’ IVUKA RY’ IBITANGAZA BY’IMANA .

Imana iguhe umugisha……! Turagukunda…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034 WhatsApp

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “SHAKISHA UBUTUNZI BWIHISHE MURI IZO NTAMBARA URI KURWANA NAZO – Rev. / Ev. Eustache Nibintije

  1. Alice July 1, 2019 at 12:49 pm

    Merci Ku ijambo ryiza be blessed!

Comments are closed.