Kiyovu Sports yatengushye abafana bayo bari bigaragaje ku bwinshi kuri Sitade ya Nyamirambo-Amafoto

Mu gikombe cy’Amahoro mu mukino w’umupira w’amaguru wabaye kuri uyu wa kane tariki 04 Nyakanga 2019 ugahuza ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports, warangiye igikombe gitwawe n’ikipe y’umujyi(AS Kigali) itari ifite abafana benshi kuri Sitade ya Nyamirambo urebye uko muri Sitade abafana bari bitabiriye.

Uyu mukino warangiye mu minota 90 isanzwe y’umukino amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Bongeraho iminota 30 irangira ikipe ya AS Kigali ibonyemo igitego cya kabiri cyanayihesheje intsinzi y’uyu munsi itahana ityo Igikombe n’igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni icumi. Ni igikombe kandi AS Kigali itwaye ku nshuro ya 3 kuva yashingwa.

Iyo uroye muri Sitade, ibara ry’icyatsi niryo ryari ryiganje ku buryo n’aho wabonaga abafana ba AS Kigali wasangaga bazengurutswe n’abambaye icyatsi n’umweru(Kiyovu Sports). Aya ni amahirwe ikipe ya Kiyovu yari ibonye yo gutwara igikombe ikaba yakongera kwigarurira imitima y’abakunzi bayo bamaze imyaka isaga 20 batazi uko gutwara igikombe bimera ariko aya mahirwe yabaciye mu myanya y’intoki.

Dore amwe mu mafoto twaguhitiyemo agaragaza ubwinshi bw’abafana b’iyi kipe y’urucaca:

 

Ba Kapiteni b’amakipe yombi bahana ibirango by’amakipe yabo bakanatombora igice cy’ikibuga buri kipe ibanzamo.

 

Abakinnyi ba Kiyovu babanje mu kibuga.

 

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga.

 

Wararanganyaga amaso muri Sitade ukabona icyatsi n’umweru byiganje.

 

Aka ni agace byagaragaraga ko karimo aba AS Kigali ariko wasangaga barushwa ubwinshi n’abambaye icyatsi n’umweru.

 

 

 

AS Kigali y’Abagabo yatwaye igikombe.

 

AS Kigali y’Abagore nayo yatwaye igikombe.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →