WIBUKE KO UBUBABARE BWAWE UTERWA N’IBIBAZO URIMO BUZASHIRA-Rev./Ev. Eustache Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Wibuke ko ububabare bwawe uterwa n’ibibazo urimo buzashira”.
Dawidi muri Zaburi ya 30:5 aravuga ati” Ni mugoroba amarira ashobora gutaha mu rugo iwawe, ariko mu gitondo hakabaho ijwi ry’ Ibyishimo.”
Ibigeragezo ni ukubabazwa kandi bikaba byanateza indwara zigiye zitandukanye.
Ariko abazobereye mu kurwana Intambara zikomoka ku bigeragezo bavuga ko ibigeragezo bikuzaho mu gihe runaka, kandi akaba ari inzira ikugeza mu bundi buzima bwiza kurusha ubwo wari urimo utarahura n’ibyo bigeragezo.
Ni inzira unyuramo kugira ngo ubashe kubona kuzamurwa mu ntera (Promotion) mu ubuzima, ni inzira unyuramo kugira ngo ubashe kubona icyo wari umaze imyaka runaka ushaka, ni inzira unyumo kugira ngo ubashe kugera mu bisubizo by’ ibibazo wari urimo.
Hagarara kigabo wicika intege ku bw’ ibyo bibazo byawe, Hari umunsi umwe uzabyara ubuzima bwawe bushya. Nshuti y’ Imana, ndetse Nshuti ya Nibintije Evangelical Ministries International, Reka nsoze iyi nyigisho nkubwira nti ” KWIHANGANA ni imbuto izakubyarira “UBWISHYU “ bw’ imibabaro wagiriye muri ibyo bibazo ufite ubu”.
Ntugakangwe n’ibigeragezo kuko si karande kuri wowe!. Komera, ushikame ku masezerano y’Imana yawe kandi wizere imbaraga zayo zikiza tubonera muri Christo Yesu.
Imana ikongerere imbaraga..kandi Igutabare…!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034 WhatsApp
One Comment
Comments are closed.
Muraho neza ,Pastor dufashevusengere abaofakazi n,imfubyi muri iyi minsi harimo abafite agahinda kenshi,by,umwihariko usengere abagira ikigeragezo cyo guhungabana,bishobotse mwajya mungira inama kuri aimail natanze,murakoze