Polisi y’u Rwanda ikomeje guhugura abakozi bo mu bigo byigenga bicunga umutekano

Ibi n’ibyagarutsweho kuri uyu wa 09 Nyakanga 2019, ubwo mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge hatangizwaga amahugurwa y’iminsi ine ku bakozi 33 bahagarariye abandi muri kompanyi ishinzwe gucunga umutekano ya DICEL, agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi.

Afungura aya mahugurwa umuyobozi ushinzwe amasomo n’amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe gucunga no kugenzura imikorere y’ibigo byigenga mu gucunga umutekano (Infrastructures Security and Private Security Companies) Senior Superintendent of Police (SSP) Corneille Murigo yavuze ko aribyiza ko Polisi ifatanya n’ibi bigo bishinzwe gucunga umutekano mu rwego rwo kugira ngo umutekano ubashe gucungwa neza uko bikwiye.

Yagize ati “Umutekano niwo musingi w’iterambere rirambye, niyo mpamvu tugomba gushyira ingufu nyinshi mu bufatanye mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo hibandwa cyane cyane ku bikorwaremezo n’ahantu hahurira abantu benshi mu rwego rwo kubashakira umutekano usesuye mubyo bakora byose kuko arizo nshingano zacu cyane.”

Yakomeje ababwira ko ibi byose kugira ngo bigerweho hagomba kubaho ubufatanye na serivise inoze kuko serivise nziza ituma ukugana yumva yishimye bityo bikamufasha gukora atekanye biturutse uko wamwakiriye. Abasaba guhora barangwa no gutanga serivise nziza mu kazi kabo ka buri munsi.

SSP Murigo akomeza ababwira ko Polisi y’u Rwanda yiteguye kubaha amahugurwa ahagije kugira ngo babashe kurushaho kubongera ubumenyi n’ubushobozi ku rwego rwo hejuru.

Ati “Amahugurwa mu habwa abafasha kongera ubumenyi mu kazi mwakoraga kugira ngo mubashe guhangana n’ibibazo byugarije isi harimo iterabwoba, ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibindi bitandukanye bishobora guteza umutekano mucye w’abaturage.”

Ibi byose usanga bitegurirwa cyangwa bigakorerwa aho mushinzwe kurinda ariko kubera ubumenyi bucye mubifiteho bwo kubitahura no kubirwanya, ntimubashe kumenya ibihakorerwa. Iyi akaba ariyo mpamvu Polisi yafashe ingamba zo gufasha ibigo byigenga mu gucunga umutekano ibongerera ubumenyi bwo kubasha guhangana n’abantu bakora bene ibyo byaha.

SSP Murigo yasoje ababwira ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza kubaba hafi kugira ngo inshingano ibi bigo byiyemeje yo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo igerweho nta nkomyi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi kompanyi Robert Kashemeza yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibaba hafi mu bikorwa bakora byose,haba mu kubahugura ndetse no mu bundi bufasha butandukanye.

Kashemeza avuga ko DICEL ari kompanyi ifite abakozi 340 bakorera mu gihugu hose kuri ubu bakaba batangiye bahugura abahagarariye abandi.

Yagize ati“ Aya mahugurwa twiteguye ko abagiye kuyahabwa ubumenyi bagiye kuyavomamo buzabafasha gukora akazi kabo kinyamwuga ndetse bakanabusangiza abo bashinzwe kuyobora kugira ngo nabo bagire ubumenyi buhagije mu kazi kabo ka buri munsi.”

Yongeyeho ko ubuyobozi buzakomeza gukurikirana no kubafasha gushyira mu bikorwa ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa.

Mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga 17 bishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu buryo bwemewe n’amategeko, Polisi ikaba ifite inshingano zo kugenzura imikorere y’ibi bigo, ibigaragaweho amakosa bikihanangirinzwa mu rwego rwo gukomeza gukumira icyahungabanya umutekano, kuri ubu ikaba imaze guhugura ibigo bigera ku icyenda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →