Kamonyi/Rukoma: Gahunda ya Nibature ibafasha kwishakamo ibisubizo

Abaturage b’Umurenge wa Rukoma mu Kagari ka Taba bari muri gahunda bise “Nibature” aho bahamya ko ari imwe mu nzira zo guhura bagakemura byinshi mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage. Ni gahunda ikorwa muri buri Mudugudu bitewe n’umunsi bahisemo.

Muri iki gitondo cyo kuwa 18 Nyakanga 2019 ku biro by’Akagari ka Taba aho abaturage baturutse mu Midugudu itandukanye igize aka Kagari bari bazindukiye muri Nibature, babwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko iyi gahunda ibafasha kwegerana no gukemurira hamwe bimwe mu bibazo bibabuza kugera ku mihigo baba biyemeje.

Gahigiro Pierre Celestin, umuturage mu kagari ka taba ashima gahunda ya Nibature ko yatumye nk’abaturage bashobora guhura bakaganira ku iterambere ry’imibereho yabo, bagakorera hamwe nk’abasangiye icyerekezo kimwe cy’iterambere bifuza.

Ati“ Nibature ni gahunda idufitiye akamaro cyane kuko tuyiganiriramo gahunda nyinshi za Leta ari nazo zacu zituganisha ku mibereho myiza n’iterambere rigamije kutugeza aheza nk’abaturage. Iterambere twifuza ntabwo ari abanyamahanga bazaza kuritwubakira kandi ibyiza ubigeraho wabikoreye, nitwe rero bireba kandi ni natwe bambere bo kwicarira ibyacu tukabiha umurongo n’icyerekezo twifuza”.

Mukanshaka Venansiya, umukuru w’Umudugudu wa Nyarusange ho mu Kagari ka Taba, akaba n’uwatangije gahunda ya Nibature mu Mudugudu ayoboye, ashima Nibature akavuga ko ihuza benshi mu busanzwe byari byaragoranye guhura.

Ati “ Tumaze gutangira iyi gahunda twabonye ifite akamaro cyane kuko na bamwe bakora badakunda kubona umwanya ndetse n’abahinzi ntawe bibangamira kuko turazinduka tukigira hamwe iterambere ryacu nti bibabuze kujya mu mirimo mu gihe andi masaha kubabona bigorana”.

Akomeza ati“ Tuganira ku buzima bw’Umudugudu, uburyo dukemura ibibazo dufite, tukiga no kubyo tugomba gukora ku bw’iterambere ry’Umudugudu n‘umuturage wawo. Kubera iyi gahunda twageze kuri byinshi nk’aho twakemuye ikibazo cy’abishyuzwaga imitungo, tuganira kandi tugasangira ubuzima bwacu tugamije kwishakamo ibisubizo nk’imbaraga zishyize hamwe”.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma ahamya ko iyi gahunda nubwo idahoraho ariko ngo hari byinshi ikemura ndetse igafasha abaturage kwishakamo ibisubizo badategereje ak’Imuhana.

Nkurunziza / ES Rukoma.

Ati “ Ni gahunda dukoresha kenshi mu gihe cy’Impeshyi muri gahunda zikeneye ubukangurambaga bwimbitse busubiza ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho y’abaturage”.

Kuba ari gahunda ikorwa kenshi mu Mpeshyi, Gitifu Nkurunziza avuga ko impamvu ari uko aribwo umwaka w’imihigo uba utangiye, hakenewe imbaraga z’imwe mu mihigo bashaka ko iva mu nzira nka Mituweli, Kugira ifumbire n’imbuto z’indobanure zizahingwa mu gihembwe cy’ihinga A, kuvana abaturage mu manegeka, n’izindi gahunda zishobora gukorwa mu gihe nk’iki cy’izuba”.

Gitifu Nkurunziza, avuga ko kandi iyi gahunda hari impunduka yazaniye abaturage n’ubuyobozi mu myaka ibiri ishize bayikoresha. Ati “ Impinduka ya mbere tubona ishingiye ku kuba abaturage bumva ko iterambere n’imibereho myiza igihugu kibashakira nabo ubwabo bagomba kubigiramo uruhare. Ikindi aka Kagari umwaka ushize muri Mituweli kari ku mwanya wa 6 mu tugari 59 mu karere karanahembwe, uyu munsi kageze hafi kuri 70% by’umusanzu wa Mituweli ya 2019-2020. Bafite imyumvire imwe, baraganira ku mihigo bakayigabagabana nk’abashyize hamwe”.

Gahunda ya Nibature iri hirya no hino mu tugari twose n’imidugudu igize Umurenge wa Rukoma. Uburyo bwo guterana n’aho bateranira bigenwa na buri Mudugudu ariko amasaha akaba hagati ya saa kumi n’imwe kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo kugira ngo abajya mu mirimo itandukanye bagende basize umusanzu wabo mu kwiyubakira iterambere n’imibereho myiza bifuza. Ni gahunda ikorwa mu Mpeshyi  kugeza mu kwezi kwa cumi nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bwabitangarije intyoza.com

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →