Kamonyi/Runda: Umurambo w’umusore wabonywe warashengukiye ku rusenge

Ahagana ku i saa Cyenda zishyira saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2019 mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda, umurambo w’umusore bigaragara ko umaze iminsi wasanzwe mu nzu yabagamo warangiritse, umanitse ku rusenge mu mugozi wa Supanet.

Ni Murugo rw’umugabo witwa Kaberuka Jean Claude aho uyu Nyakwigendera utaramenyekana imyirondoro umurambo we wasanzwe ku rusenge uhamaze iminsi bigaragara ko wangiritse.

Nyakwigendera, bivugwa ko yari amaze igihe cy’icyumweru acumbitse muri uru rugo ariko umurambo we wabonywe warangiritse, nta ntandaro y’urupfu rwe iramenyekana.

Umugore( Nyiri i nzu) muri uru rugo nyakwigendera yari acumbitsemo, ngo niwe wabonye amasazi menshi atumuka hanze amanuka ku nzu Nyakwigendera yabagamo ajya kureba, ageze ku rugi asanga amasazi menshi ahita abwira abaturanyi ba hafi aho, bahageze basanga umurambo wangirikiye ku rusenge mu mugozi w’inzitiramibu-Supanet.

Inzu nyakwigendera yabagamo.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Avuga ko nk’ubuyobozi batabajwe bagatabara, ariko ko n’inzego zibishinzwe zatabajwe zikagera aho uyu murambo wabonetse ndetse izi nzego zikaba zikiri mu iperereza ryo kumenya intandaro y’urupfu rw’uyu Nyakwigendera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →