Abayobora ibigo bitwara abagenzi bibukijwe ko umuti w’impanuka ufitwe ahanini n’abashoferi

Ubwo abayobora ibigo bitwara abagenzi mu modoka bahabwaga amahugurwa na Polisi kuri uyu wa 25 Nyakanga 2019 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku kacyiru, basabwe kwibutsa abashoferi babo kuzirikana amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda kuko ariwo muti w’ikibazo k’impanuka.

Aya mahugurwa yahawe abayobozi b’amakompanyi atwara abagenzi mu Rwanda, yari afite insanganyamatsiko igira iti “Ubuyobozi bwimakaza umutekano wo mu muhanda” akaba agamije guhindura imyitwarire n’imyumvire y’abakoresha umuhanda muri gahunda y’ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro”.

Atangiza aya mahugurwa DIGP Namuhoranye yavuze ko ahanini ibyo twita impanuka biterwa n’amakosa akorerwa mu muhanda.

Yagize ati “Impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa igihe cyose umushoferi yirinze imyitwarire mibi imushyira mu kaga we n’abo atwaye ndetse n’abandi bakoresha umuhanda. Impanuka ntabwo iteguza, niyo mpamvu mu gihe wicaye mu kinyabiziga utwaye, ukwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda, kugira ngo abo utwaye ubashe kubageza aho bajya amahoro – aho kwifuza kubagezayo vuba.”

Yakomeje agira ati “Iyo umushoferi atwaye ikinyabiziga yasinze, afite umuvuduko ukabije, gutwara avugira kuri telefone, gutwara ananiwe, gukuramo akagabanya muvuduko, n’ibindi byinshi; ibi byose iyo wabikoze uba ufite umugambi wo kwica abo utwaye.”

DIGP Namuhoranye yavuze ko Polisi ihora ishaka ikintu cyose cyatuma impanuka zikumirwa akaba ariyo mpamvu mu gihe gito cyane itangiza ibindi bigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga bigera kuri bine. Ati “Impamvu dushaka kwegereza abaturage aho basuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga ni ukugira ngo tubashe gukumira impanuka zimwe na zimwe zishobora guterwa no kudakoresha ubuziranenge bw’ikinyabiziga.”

Yongeyeho ko bidakwiye k’umushoferi cyangwa nyiri modoka arangamira cyane ku mafaranga akica amategeko agenga umuhanda kuko iyo ayishe agera imbere agasanga ya mafaranga yakunze cyane atumye ubuzima bwabo yari atwaye abushyize mu kaga ndetse n’ubwe.

Yasoje ababwira ko ubushake n’ubufatanye aribwo buzatuma imyitwarire n’imyumvire y’abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi ihinduka.

Umuyobozi wa A.T.P.R , Mwunguzi Theoneste yavuze ko bagiye gufata ingamba zituma imyumvire y’abashoferi ihinduka mu rwego rwo kwirinda impanuka .

Yagize ati “Abashoferi bacu bagira igihe cyo kuruhuka kugira ngo baze gukomeza akazi bameze neza ariko hari bamwe mu bashoferi bahabwa akanya ko kuruhuka ariko ntibagakoreshe uko bikwiye bakigira mu bindi baza mu kazi bakaba bafite umunaniro, nka A.T.P.R twashyizeho ingamba iyo umushoferi afashwe ataruhutse kandi yagombaga kuruhuka arabihanirwa, ni muri urwo rwego tugiye kurushaho kubishyiramo imbaraga kugira ngo impanuka zikumirwe.”

Mwunguzi, asaba ubufatanye kuri buri wese bireba gukurikirana umushoferi imyitwarire ye mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Nkusi Godfrey umuyobozi wa RITCO yavuze ko nka kampani itwara abagenzi mu Ntara bashyizeho ahantu abashoferi baruhukira mu rwego rwo kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza,utabyubahirije arabihanirwa.

Amategeko y’umuhanda yubahirijwe neza impanuka zakumirwa maze buri wese wafashe urugendo akagera iyo ajya amahoro.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →