• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Nyagatare: Abapolisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake batanze amaraso

Umwanditsi
August 13, 2019

Tariki ya 11 Kanama 2019 mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi hakozwe siporo rusange mu karere ka Nyagatare nyuma hakorwa igikorwa cyo gutanga amaraso kubushacye. Igikorwa cyateguwe na Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake k’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).

Ni igikorwa cyabereye muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare iherereye mu murenge wa Nyagatare cyitabiriwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian ari nawe wabimburiye abandi gutanga amaraso kubushacye mu rwego rwo gufasha indembe kwa muganga arikumwe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyagatare, Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Nzamurambaho hamwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake n’abandi baturage muri rusange.

Abagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugiraneza barenga 60 aho buri wese yatanze amaraso angana na ml 450 ku bushake.

Umuyobozi w’akarere yashimiye abitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso abasaba gukomeza kugira umutima wo gufasha.

Yagize ati “Igikorwa cyiza nk’ibi cyo gutabara dutanga amaraso ngo azafashe abayakeneye hirya no hino mu bitaro ntabwo gikwiye kujya gikorwa gusa mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, dukwiye kubigira umuco kuko abantu bacyenera amaraso buri gihe.”

Yakanguriye urubyiruko gukunda igihugu no kugiteza imbere abasaba gukunda Siporo no kuyikora mu rwego rwo kwirinda indwara zimwe na zimwe.

Umuganga mu kigo cy’ubuzima RBC ishami rya Rwamagana, Uwera Lydie yavuze ko bishimiye cyane uko iki gikorwa cyagenze abantu bagatanga amaraso ku bushake.

Yakomeje avuga ko aya maraso agiye gufasha abantu bayakeneye kandi ko atabara abari mu kaga nk’abantu bahuye n’impanuka, ababyeyi mu gihe cyo kubyara ndetse n’izindi ndwara zituma umuntu akenera kongererwa amaraso.

Uwera yakomeje avuga ko bishimiye uburyo Polisi n’urubyiruko rw’abakoranabushake babakiriye ndetse bakabafasha n’imitegurire y’icyo gikorwa.

Umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyagatare, AIP Nzamurambaho yashimiye abapolisi n’urubyiruko rw’abakoranabushake bitabiriye icyo gikorwa cyo gutanga amaraso, akomeza avuga ko Polisi ifite inshingano zo gutabara abari mu kaga ndetse no gukora ibikorwa bituma abaturarwanda barushaho kugira umutekano ndetse n’ubuzima bwiza.

Ati“ Ishingiro ry’umutekano rishingira ku kuba umuntu afite ubuzima bwiza. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda nayo nk’urwego rushinzwe umutekano w’abantu igira uruhare rwo gutanga amaraso kugira ngo ibashe gucungira umutekano abaturage bafite ubuzima bwiza.”

Yavuze ko kandi iki gikorwa cyo gutanga amaraso Polisi itagikora mu gihe cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo gusa, ko igikora n’indi minsi, aho abapolisi hirya no hino mu gihugu aho bari k’ubufatanye n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima batanga amaraso  impano irengera ubuzima.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga