Kamonyi: Guverineri CG Gasana yasabye ko Siporo rusange ( Car Free Day) ihabwa agaciro

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo CG Emmanuel K. Gasana kuri iki cyumweru Tariki 18 Kanama 2019 yifatanije n’Abanyakamonyi by’umwihariko Abanyerunda, Rugalika na Gacurabwenge muri Siporo rusange( Car Free day). Yasabye ko iba gahunda ya buri wese nk’uko yashyizweho na perezida Kagame.

CG Emmanuel K.Gasana, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye Ubuyobozi bw’Akarere n’Abaturage muri rusange ko iyi Siporo izwi nka Car free Day iba iya buri wese, igahabwa agaciro nk’uko umukuru w’Igihugu yabitanzeho umurongo akanasaba ko byubahirizwa ndetse nawe akaba ayitabira mu rwego rwo kuyihesha agaciro.

CG Gasana, yabwiye intyoza.com ko kuza kwifatanya n’Abesamihigo ba Kamonyi biri mu rwego rwo gusuzuma aho bageze bashyira iyi gahunda mu bikorwa ariko kandi bikaba no mu rwego rwo gushishikariza abantu kuyitabira.

Ati“ Intara twaje mu Besamihigo ba Kamonyi mu gusuzuma aho bageze babishyira mu bikorwa ariko dufite n’ubukangurambaga bwo kugira ngo babyitabire, bitabire Siporo”. Akomeza avuga ko yasanze buri wese mu cyiciro arimo kuva ku bato kugera kubasheshe akanguhe bafite ubushake bwo kwitabira, ko bafite aho bakorera ndetse n’ibikoresho. Asaba ko hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga aho buri wese yumva ko kwitabira iyi Siporo rusange bimufitiye inyungu.

Guverineri Gasana, yibukije abitabiriye iyi Siporo ko ifitanye isano ya bugufi n’izindi gahunda za Leta nk’Isuku n’isukura, Ibijyanye n’ubuzima, Ibijyanye n’amarushanwa muri Siporo, Kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha na gahunda zitandukanye zifasha mu iterambere ry’igihugu. Yabibukije ko Siporo ari ingenzi mu buzima bwa muntu.

Uretse Siporo, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo SG Gasana yabwiye intyoza.com ko Intara itari habi ugereranije n’icyerekezo cy’aho Umukuru w’Igihugu yifuza ko Umunyarwanda aba ari. Ashimangira ko Intara iri mu muvuduko aho barwana no kuva aho bari bari hatari heza mu bihe byashize.

Ati” Igihe gishize ntabwo byagenze neza, ubungubu turakora uko dushoboye kose ku gira ngo tuve aho twari turi hatari heza mu byiciro bitandukanye byo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta bijyanye n’Imiyoborere, Imitangire ya Serivisi, Gukora byinshi kandi byiza, Kwegera abaturage, ndavuga gushyira umuturage ku isonga, kugerageza gukemura ibibazo byabo by’imibereho myiza, Imiyoborere myiza, Umutekano, n’ibindi byose byabateza imbere. Ntabwo turihuta nk’uko tubishaka ariko turi mu muvuduko”.

Abitabiriye Siporo rusange (Car Free Day) bayitangiriye ku kibuga cya Runda mu masaha y’I Saa kumi n’ebyiri z’igitondo berekeza Bishenyi, bagaruka ku kibuga cya Runda barakora, nyuma baganira na Guverineri basoreza ku kwipimisha bareba uko bahagaze, aho bapimwe ibiro, uburebure n’ibijyanye n’umuvuduko w’amaraso.

CG Gasana arimo gufatwa ibipimo nyuma ya Siporo.

 

Mayor Kayitesi bamufata ibipimo.

 

 

Dr Jaribu Theogene / Umuyobozi w’ibitaro bya Remera-Rukoma afasha abitabiriye Siporo kumenya uko bahagaze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →