Ngororero: Abanyeshuri biga mu kigo cy’urubyiruko basabwe kurwanya ibyaha

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero yagiranye ikiganiro kijyanye no kurwanya ibyaha bitandukanye biteza umutekano muke n’urubyiruko rugera kuri 75 rwiga mu kigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Ngororero giherereye mu murenge wa Kabaya.

Ni ikiganiro cyatanzwe n’umupolisi ushinzwe uburere mbonera gihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (DPCEO) mu karere ka Ngororero Inspector of Police (IP) Jean Bosco Mugenzi ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Ngororero kigisha imyuga itandukanye.

Muri iki kigo urubyiruko rwigiramo imyuga itandukanye irimo ubudozi, ububaji, gukora imitako, amategeko y’umuhanda n’ibindi.

Inspector of Police (IP) Jean Bosco Mugenzi yasabye urwo rubyiruko kwirinda gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi k’ubikoresha.

Yagize ati “Rubyiruko nimwe mukwiye gufata iyambere mu kwamagana ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge haba aho mutuye, aho mwigira n’ahandi kuko bigaragara  ko urubyiruko arirwo rukoresha cyane ibiyobyabwenge.”

IP Mugenzi yababwiye ko igihugu kidashobora gutera imbere mu gihe gifite urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge kandi arirwo mbaraga z’igihugu.

Yagize ati “Ntaho igihugu cyacu cyaba kigana mu gihe urubyiruko ruhora mu biyobyabwenge, kuko twaba dufite urubyiruko rudafite indangagaciro nyarwanda bityo intego y’iterambere rirambye igihugu cyihaye ntibashe kugerwaho.”

IP Mugenzi yabibukije ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka kubabicuruza, ababinywa ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange; binakurura kandi ibindi byaha biteza umutekano mucye nk’urugomo ,intonganya mu miryango ,gukubita no gukomeretsa, gufata kungufu n’ibindi.  Yabibukije ko ibihano byabyo kufashwe abinywa cyangwa abicuruza byiyongereye, akaba ariyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.

Uyu muyobozi ushinzwe uburere mbonera gihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ngororero yasabye urwo rubyiruko kurwanya inda zitateganijwe ziterwa abangavu.

Yagize ati “Mu gihe umwana w’umukobwa atewe inda atarageza igihe bimugiraho ingaruka nyinshi zirimo gucikiza amashuri, kugira inshingano zo kurera imburagihe, kugira ipfunwe mu bandi, guhezwa mu muryango n’ibindi.”

Yakomeje asaba urubyiruko rw’abakobwa rwiga muri icyo kigo kwirinda aba bashora mu bishuko bagamije ku basambanya, ahubwo bakongera umuhate mu masomo yabo bityo bakikura mu bukene bwatuma biyandarika.

IP Murenzi Yasoje ababwira ko bakwiye gufatanya n’inzego z’umutekano kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe, hakumirwa icyaha kitaraba.

Tureme Deo, umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Ngororero yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu gutuma umuturage abaho mu mutekano usesuye ndetse yayitabaza ahuye n’ikibazo agatabarirwa ku gihe, akomeza avuga ko ibiganiro bahawe bizabafasha kurwanya ibyaha by’umwihariko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →