• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi/Rugalika: Uwari umaze iminsi itatu mu nda y’isi yakuwemo ari muzima

Umwanditsi
August 28, 2019

Dusabimana Ildephonse w’imyaka 47 y’amavuko wari umaze iminsi itatu mu kirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika bazi ko yapfuye yakuwemo ahagana ku i saa kumi zo kuri uyu wa 28 Kanama 2019 ari muzima.

Uyu Dusabimana, yaguweho n’ikirombe tariki 26 Kanama 2019 ahagana saa yine za mu gitondo. Yari kumwe n’abandi bagabo batatu, bashobora kuvamo we kiramugwira, abantu batangira kumushakisha.

Mu kumushakisha, mu minsi ibiri ya mbere byakoreshejwe amaboko y’abaturage ndetse bigeza ubwo abantu biheba bumva ko atakiri muzima, kugeza uyu munsi ubwo haje imashini igafasha mu gutaburura kugeza ubwo bamugezeho agihumeka.

Habimana Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubuye gaherereyemo iki kirombe, yabwiye intyoza.com ko batunguwe no gusanga Dusabimana akiri muzima ngo kuko bari bamaze guta icyizere. Avuga kandi ko kuri uyu munsi wa gatatu bashakisha byabaye ngombwa ko ba nyir’ikirombe batabara bakabafasha n’imashini kuko abaturage bari bamaze kuruha.

Gitifu Habimana, yavuze kandi ko babonye ukuboko kw’Imana kuko uwo bibwiraga ko atakiri muzima yakuwemo ari mutaraga agahita ajyanwa kwa muganga.

Ubwo yageraga imusozi ngo yavugaga ko harimo n’abandi ariko ntabwo yari azi ko bo bavuyemo, ariko kuko bari mu batabururaga mu kirombe bamwiyeretse bamubwira ko bari kumwe na we.

Ntabwo ari kenshi umuntu agwa mu kirombe ngo amaremo iminsi itatu akurwemo akiri muzima. Hari abatangaje ko bategerezanyije amatsiko amakuru bazahabwa na Habimana avuye mu bitaro ubwo azaba abasangiza inkuru mpamo y’urugendo rwe mu nda y’isi.

Soma inkuru bijyanye hano, umenye uko byagenze mbere: Kamonyi/Rugalika: Ikirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika kigwiriye umuntu

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga