Kamonyi/Rugalika: Uwari umaze iminsi itatu mu nda y’isi yakuwemo ari muzima

Dusabimana Ildephonse w’imyaka 47 y’amavuko wari umaze iminsi itatu mu kirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika bazi ko yapfuye yakuwemo ahagana ku i saa kumi zo kuri uyu wa 28 Kanama 2019 ari muzima.

Uyu Dusabimana, yaguweho n’ikirombe tariki 26 Kanama 2019 ahagana saa yine za mu gitondo. Yari kumwe n’abandi bagabo batatu, bashobora kuvamo we kiramugwira, abantu batangira kumushakisha.

Mu kumushakisha, mu minsi ibiri ya mbere byakoreshejwe amaboko y’abaturage ndetse bigeza ubwo abantu biheba bumva ko atakiri muzima, kugeza uyu munsi ubwo haje imashini igafasha mu gutaburura kugeza ubwo bamugezeho agihumeka.

Habimana Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubuye gaherereyemo iki kirombe, yabwiye intyoza.com ko batunguwe no gusanga Dusabimana akiri muzima ngo kuko bari bamaze guta icyizere. Avuga kandi ko kuri uyu munsi wa gatatu bashakisha byabaye ngombwa ko ba nyir’ikirombe batabara bakabafasha n’imashini kuko abaturage bari bamaze kuruha.

Gitifu Habimana, yavuze kandi ko babonye ukuboko kw’Imana kuko uwo bibwiraga ko atakiri muzima yakuwemo ari mutaraga agahita ajyanwa kwa muganga.

Ubwo yageraga imusozi ngo yavugaga ko harimo n’abandi ariko ntabwo yari azi ko bo bavuyemo, ariko kuko bari mu batabururaga mu kirombe bamwiyeretse bamubwira ko bari kumwe na we.

Ntabwo ari kenshi umuntu agwa mu kirombe ngo amaremo iminsi itatu akurwemo akiri muzima. Hari abatangaje ko bategerezanyije amatsiko amakuru bazahabwa na Habimana avuye mu bitaro ubwo azaba abasangiza inkuru mpamo y’urugendo rwe mu nda y’isi.

Soma inkuru bijyanye hano, umenye uko byagenze mbere: Kamonyi/Rugalika: Ikirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika kigwiriye umuntu

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →