Kamonyi: Abakozi babiri b’umurenge wa Gacurabwenge bari mu maboko ya RIB

Umukozi w’Umukontabure ndetse n’uwo bita Adimini ( ushinzwe imari n’ubutegetsi) bakora mu murenge wa Gacurabwenge, kuri uyu wa Kane Tariki 5 Nzeli 2019 mu masaha ya mbere ya saa sita bafashwe n’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB.

Umuturage wari mu Kagari ka Nkingo aho umwe muri aba bakozi yakuwe (Admin), yabwiye intyoza.com ko yabonye abakozi ba RIB bari kumwe n’abapolisi baza bagafata uyu mukozi bakamutwara.

Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge utashatse kugira byinshi avuga kuri aba bakozi, yemereye umunyamakuru ko aya makuru yayumvise ariko ko agikurikirana ngo amenye neza imvano y’ibyo bafatiwe.

Gitifu Nyirandayisabye, nubwo avuga ko nta makuru mpamo y’ibyo aba bakozi ayobora bafatiwe, akeka ikibazo cy’imashini ikoreshwa na Kontabure iherutse kwibwa mu biro by’Umurenge.

Mu iyibwa ry’iyi mashine, amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko uwabanje gukekwa ndetse agafatwa na RIB akaza no kurekurwa ari umukozi ushinzwe gucunga umutekano (umuzamu w’amanywa).

Byinshi ku ifatwa ry’aba bakozi turacyabikurikirana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abakozi babiri b’umurenge wa Gacurabwenge bari mu maboko ya RIB

  1. Dusabimana Emmanuel September 7, 2019 at 8:03 am

    Turabemera rwose mbakundira ko mutugezaho amakuru agezweho mu karere kacu ka kamonyi mukomereze aho natwe tubahoza ku mutima

Comments are closed.