Bugesera: Umugore yafashwe akekwaho gucuruza urumogi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ruhuha yafashe umugore witwa Nishimwe Leatitia ufite imyaka 32 y’amavuko afite udupfunyika 413 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abaturage bamaze  gusobanukirwa ububi bwo gukoresha ibiyobyabwenge bakaba barafashije Polisi y’u Rwanda gufata uyu mugore batanga amakuru.

Yagize ati:“Abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge nibo batanze amakuru kuri Polisi batubwira ko hari umuntu waje gucuruza urumogi mu mudugudu wabo, Polisi yahise itabara ahita afatanwa urwo rumogi.”

Yongeyeho ko abaturage bari baratanze amakuru kuva na mbere ko Nishimwe akura urumogi mu Mujyi wa  kigali mu murenge wa Gisozi akaza kurucururiza mu murenge wabo wa Ruhuha, iyi ikaba yari inshuro ya Gatatu aruzana.

CIP Twizeyimana yasabye abacuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge kubireka ahubwo bagashaka indi mirimo idahungabanya umutekano w’abanyarwanda. Yababwiye kandi ko Polisi ifatanyije n’izindi nzego bireba batazarebera umuryango nyarwanda wangizwa n’ibiyobyabwenge ahubwo ko n’abandi bazagerageza kubicuruza bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

CIP Twizeyimana yibukije ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku babicuruza, ababinywa ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange; bikanakurura ibindi byaha biteza umutekano muke birimo urugomo, amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi. Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese, agira uruhare mu gutanga amakuru y’ababikoresha kandi agatangirwa ku gihe.

Nishimwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Ruhuha kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Mu gihe icyaha cya muhama yahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →