Minisitiri Mutimura yavuze ku musaruro uva mu mfashanyigisho ishingiye ku bushobozi

Mutimura Eugene, Minisitiri w’Uburezi ubwo kuri uyu wa 06 Nzeli 2019 kuri Minisiteri ayoboye haberaga imurika bikorwa ry’udushya tw’abanyeshuri n’abarezi bakesha imfashanyigisho ishingiye ku bushobozi-CBC( Competence Based Curriculum) yavuze ko Mineduc n’inzego bafatanije bishimiye ibyakozwe kandi ko hari ubufasha ku mishanga ihiga iyindi kugira ngo itazima.

Minisitiri Mutimura, avuga ko ibikorwa byakozwe ( udushya twamuritswe) bigaragaza ko abanyeshuri kuva mu mashuri yisumbuye ndetse n’amakuru hari umusaruro uva mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi bagaragaza bakoresheje kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye. Avuga kandi ko ibi bigaragariza Minisiteri ko imfashanyigisho ishingiye ku bushobozi yatangiye kugaragaza umusaruro

Ati“ Ibi bivuze y’uko imfashanyigisho ishingiye ku bushobozi yatangiye kugaragaza umusaruro, aho abanyeshuri ba Segonderi ya kabiri cyangwa iya kane bakoresha ubushobozi bwabo mu gukora isabune, gukora amavuta no gukora ibintu bitandukanye cyangwa bakoresha ikoranabuhanga bagashobora kuvuga y’uko bakemura ibibazo bitandukanye”.

Minisitiri Mutimura, akomeza atanga urugero rw’abanyeshuri bagaragaje uburyo bakoze igikoresho( app)  kibafasha kumenya abanyeshuri baje mu ishuri, abataje, igihe baziye ndetse n’abarimu babo n’ubundi buryo butandukanye. Avuga kandi ko iki ari igikorwa nka Minisiteri bishimiye kandi kizajya gikorwa buri mwaka hagamijwe guteza imbere ibyagezweho mu burezi, babigaragariza abafatanyabikorwa n’abandi ariko kandi ngo n’abagize ibyo bakora bagaterwa inkunga ibafasha gukomeza ibikorwa byabo.

Nubwo ibyamuritswe ari byinshi, Minisitiri asanga ari byiza ariko kandi n’urugendo rukaba rukiri rurerure. Ati“ Ni igikorwa mu by’ukuri kitugaragariza ko hari aho tugeze ariko turacyafite n’urugendo. Biratugaragariza y’uko hari ubushobozi ariko nka Leta tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo tubiteze imbere ku buryo ejo n’ejobundi bizadufasha kugira ngo bizamure ireme ry’uburezi ariko tunashobore kugira ngo tubashyire ku isoko mpuzamahanga yaba mu Rwanda yaba no hanze”.

Minisitiri Mutimura avuga ko imishinga yakozwe itazazima cyangwa ngo yibagirane nk’uko hari aho bikunze kuba cyangwa se bikumvikana. Abayikoze ngo igomba kubabyarira inyungu ikabazamura. Ahamya ko hari ikigega cy’Igihugu gitera inkunga ubushakashatsi no guhanga udushya, ko bazafasha abo babonyemo impano n’ubushobozi kurusha abandi kugira ngo babazamure imishinga yabo ikomere kurusha.

Muri iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’uburezi-MINEDUC, hahembwe abanyeshuri batandukanye, Abarezi ndetse n’ibigo by’amashuri, kimwe n’abandi bantu batandukanye bagize uruhare mu bikorwa Bizana impinduka nziza mu burezi bw’u Rwanda. Minisiteri ivuga ko iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka mu nyungu zo kugaragaza ibyakozwe, kwereka abafatanyabikorwa ireme ry’ibikorwa mu guteza imbere uburezi no guhanga udushya n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →