Gishari: Abakozi 57 bo mu nzego zicunga umutekano basoje amahugurwa yo kurwanya inkongi z’umuriro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2019, mu kigo cy’ishuri cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari hasojwe amahugurwa ku bantu 57 barimo abapolisi, abacungagereza ndetse n’abakora mu bigo byigenga bicunga umutekano. Aba bose bahuguriwe kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro.

Aya mahugurwa yari amaze amezi abiri (2) yatangiye tariki ya 10  Nyakanga kugeza tariki ya 12 Nzeri 2019, abapolisi bahuguwe ni 16, abacungangereza 10 ndetse n’abashinzwe gucunga umutekano mu bigo byigenga 31, bose bigishijwe uko bazimya inkongi y’umuriro ndetse n’ubutabazi bw’ibanze.

Ni amahugurwa yasojwe n’umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda (PTS Gishari), Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyinama. Mbere y’uko asoza aya mahugurwa abahuguwe babanje kwerekana bimwe mubyo bayungukiyemo, harimo kwerekana uko wazimya inkongi mu nzu iri gushya haba indende cyangwase ingufi ndetse no gutabara inzu iri gushya ariko ifunganye.

CP Nshimiyimana yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashyigikiye bukanatera inkunga aya mahugurwa, yakomeje avuga ko aya mahugurwa atagerwaho hatabayeho ubufatanye ku nzego zose.

Yagize ati “Aya mahugurwa aba agamije kongererera ubumenyi abantu bose kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo uboneke kuko utareba umuntu umwe gusa ahubwo ureba buri wese. Inkongi iyo ivutse cyangwa se umuntu uri mukaga iyo abuze umutabara wa hafi bimugiraho ingaruka, niyo mpamvu ubu bumenyi bukwiye kugera kuri buri wese.”

Yakomeje ababwira ko amahugurwa bahawe bazayageza ku bandi baturage benshi bashoboka kugira ngo buri munyarwanda agire ubumenyi mu kuzimya inkongi z’umuriro.

Yagize ati “Aya mahugurwa mwahawe turifuza ko mwayageza kuri benshi bashoboka, igihugu cyacu kirimo kugenda gitera imbere, niyo mpamvu natwe bidusaba kwihugura byimbitse mu rwego rwo kugendana n’iterambere tukamenya inzira zose zo gutabara, tukagira abantu benshi bafite ubumenyi mu guhangana n’inkongi z’umuriro ndetse no gutabara abantu bari mukaga.”

 

Umuyobozi ushinzwe ibigo byigenga mu gucunga umutekano mu Rwanda (Rwanda Security Industry association) Niyonshuti Fidele, yashimiye uburyo Polisi y’u Rwanda idahwema guha ubumenyi abantu mu rwego rwo kubaka igihugu gitekanye.  Yasabye abasoje aya mahugurwa kuzakoresha ubumenyi bahawe neza kugira ngo buzafashe abanyarwanda n’abaturarwanda.

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwateguye aya mahugurwa, turabasaba ko mwazakoresha imbaraga n’ubumenyi mufite mu gutabara ahabaye inkongi z’umuriro ndetse muzanahugure abandi banyarwanda kugira ngo buri muntu wese agire ubumenyi ku kurwanya no gukumira inkongi.”

Yasoje ijambo rye yemeza ko adashidikanya ko amahugurwa bahawe azabagirira akamo ndetse n’igihugu muri rusange.

Bazatoha Abdourkarim ni umwe mubahuguwe bakora mu kigo kigenga gishinzwe gucunga umutekano aricyo RGL yavuze ko amahugurwa yahawe ari ingenzi kandi ko yiteguye kutazihererana ubumenyi yahawe.

Yagize ati “Aya mahugurwa y’ibanze ku kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mukaga anyongereye ubumenyi ku kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro ariko nanone bizamfasha guhugura n’abandi banyarwanda kugira ngo bagire ubumenyi mu kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro.”

Aya mahugurwa ku bakozi bo mu bigo bicunga umutekano abaye mu gihe n’ubundi Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iri mu bukangurambaga mu banyarwanda hirya no hino cyane abakora mu bigo bifite aho bihurira n’umuriro w’amshanyarazi cyane nk’abacuruzi n’abanyenganda. Gusa ubu bukangurambaga busanzwe bukorwa no mu banyarwanda b’ingeri zose aho bakangurirwa ku kwirinda inkongi z’umuriro ariko zaba zanabaye bakamenya uko bakwitabara ubwabo cyangwa bagatabaza Polisi mu gihe byanze.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →