Igipimo cyo kugera ku makuru mu myaka itanu cyazamutseho 21% – Peacemaker-MHC

Mbungiramihigo Peacemaker, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’Itangazamakuru-MHC, yabwiye abitabiriye inama yo kuwa 27 Nzeri 2019 yigaga ku bijyanye no kugera ku makuru ( access to information) ko kuva mu 2013 kugera 2018 ibipimo byazamutse ku kigero cya 21%. Ni ubushakashatsi bw’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere-RGB.  

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’Itangazamakuru, avuga ko kuva mu mwaka wa 2013 kugera 2018 hakozwe byinshi byiza mu rwego rwo guteza imbere ubunyamwuga mu banyamakuru no kububakira ubushobozi. Avuga ko ibi byatanze umusaruro w’impinduka nziza zirimo kuva ku gipimo cya 55,2% kugera kuri 76,4% ku kugera ku makuru.

Bamwe mubitabiriye inama yavugaga ku kugera cg kubona amakuru-access to information.

Nubwo habaye izi mpinduka, ahamya ko hakiri urugendo rutari rugufi na byinshi byo gukora. Ati“ Urugendo ruracyari rurerure, kuko uko tugenda dutera imbere nk’Igihugu n’itangazamakuru ni uko bimeze, ariko abarikoramo bose siko bafite ubumenyi tubifuzaho kugira ngo turusheho kugira itangazamakuru ribereye Igihugu cyacu”.

Avuga ku rugendo rwo kugera ku makuru nk’Abanyamakuru no kuyahabwa nk’Abanyarwanda kuva mu mwaka wa 2013 kugera mu mwaka wa 2018, yagize ati“ Muri 2013 kugera ku makuru nk’Abanyamakuru no guhabwa amakuru nk’Abanyarwanda, gushyira mu bikorwa iri tegeko turi kuganiraho uyu munsi ( ryo kubona amakuru-Access to nformation law ryo kuwa 08/02/2013) byari ku gipimo cya 55,2%, murumva ko twari tukiri hasi, ariko noneho ubu ng’ubu muri 2018 ubwo hashyirwaga ku mugaragaro ibindi bipimo twari kuri 76,4%. Nti twavuga ko tugeze ahashimishije cyane ariko urugendo rurakomeje, twavuga ko hari byinshi byakozwe”.

Havugimana Aldo wari umuhuza w’ibiganiro.

Muri iyi nama yateguwe n’urwego rw’Umuvunyi rufatanije n’abafatanyabikorwa barwo, ngo yabaye umwanya wo kwisuzuma harebwa urugendo rw’aho itangazamakuru rivuye, aho rigeze ndetse n’aho rigana nkuko Mbungiramihigo yabitangaje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’Itangazamakuru, avuga kandi ko mu kubaka ubunyamwuga ku rwego rw’umunyamakuru ibipimo byagaragaje ko bigeze kuri 70%.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere-RGB bwa 2018 mu byo bugaragaza harimo ko Abanyarwanda bafitiye icyizere itangazamakuru ku kigero cya 75,3% mu gihe ubwisanzure bwaryo buri ku gipimo cya 81,3% buvuye kuri 71,5% muri 2013.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →