Rubavu: Babiri bafashwe na Polisi bakekwaho gukora ivunja ry’amafaranga ritemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu irakangurira abaturage kwirinda ibikorwa byo gucuruza no kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko kuko bigira ingaruka mbi zitandukanye. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 06 Ukwakira 2019 yongeye gufatira abantu babiri mu mujyi wa Gisenyi ku mupaka uhuza u Rwanda na Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo bavunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abafashwe ni Betaniya Febronie w’imyaka 34 y’amavuko na Muhawenimana Monique w’imyaka 35. Betaniya bamufatanye ibihumbi 148, 000 by’amanyarwanda n’ibihumbi 166, 500 by’amanyekongo, mu gihe Muhawenimana we yafatanwe ibihumbi 134,150 by’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 158, 600 by’amanyekongo.

Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko aba bombi bafatiwe mu bikorwa bisanzwe bikorwa na Polisi byo kurwanya abavunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Nta gihe Polisi y’u Rwanda idakangurira abantu ko kuvunja no gucuruza amafaranga bifite amategeko abigenga ndetse ikanabakangurira gukurikiza ayo mategeko kugira ngo babashe gukorera mu mucyo.”

Yongeyeho ati: “Ivunja nk’iri rikorwa mu buryo butemewe abarikora ntibishyura imisoro n’amahoro, nta n’ubwo bakurikiza andi mabwiriza abigenga, ibi bishobora no kuba habamo gushuka abaturage rimwe na rimwe bakaba babaha n’amafaranga atujuje ubuziranenge, ikindi kandi binatesha agaciro ifaranga ry’igihugu. Akaba ariyo mpamvu dusaba buri wese ugira uruhare muri iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko kukirinda no kukirwanya kuko amategeko agihanira”.

Amabwiriza yasohotse muri 2013 arebana n’ivunjwa n’icuruzwa ry’amafaranga y’amanyamahanga mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 3 avuga ko nta muntu wemerewe kuvunja amafaranga y’amanyamahanga usibye abafite uburenganzira bahawe na Banki nkuru y’Igihugu.

Ingingo ya 223 irebana no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko, mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ivuga ko muntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →