Perezida Kagame yibukije Abasenateri ko bagiriwe icyizere n’ababatoye, ko bakwiye kubaba hafi

Mu muhango wo kwakira indahiro z’Abasenateri kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije abarahiye ko babikesha icyizere bagiriwe n’ababatoye, abibutsa ko Abanyarwanda babatezeho byinshi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Tariki 17 Ukwakira 2019 nibwo umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri barahiriye kwinjira mu nteko ishinga amategeko umutwe wa SENA. Yabasabye ko bakwiye kuzirikana icyizere bagiriwe n’ababatoye, bakababa hafi bazirikana ko bitezweho byinshi.

Yagize ati“ Ababahisemo bashobora kuba barashingiye ku bunararibonye bababonyemo, harimo kuba inyangamugayo, harimo kugira ubumenyi n’ubundi bushobozi byihariye mufite mu bintu bitandukanye”.

Perezida Kagame, yakomeje ababwira ko ari nayo mpamvu Abanyarwanda babatezeho byinshi. Yabasabye ko ibyo byose bafite bazabikoresha mu guhindura imibereho yabo ikaba imibereho myiza.

Yabasabye ati “ Bizabasaba na none ku begera, mukamenya neza uko babayeho n’ibibazo bahura nabyo kugira ngo mutange ibisubizo byabyo cyangwa se inama y’uko byakemurwa n’ibindi byose bizaba bibaye ngombwa”.

Yibukije aba Basenateri ko umurimo wabo atari uwo gutora no gutorwa, Yego cyangwa Oya mu mategeko abagezwaho. Ko ahubwo ari ukureba ko Abanyarwanda babona ibyo bakeneye kandi bakwiye kugira ngo bagire ubuzima bwiza muri iyo nzira y’ibikorwa byose bazaba bakora.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yashimangiye ko ibikorwa byose bishingiye ku mutekano n’imiyoborere myiza. Ko kandi ibyo ari inshingano ya buri wese mu rwego urwo arirwo rwose akoreramo nubwo hari ababishinzwe by’umwihariko, ariko ko buri wese yuzuzanya n’undi.

Perezida Kagame, yashimangiye ko Politiki nziza ari imiyoborere myiza mu ruhare buri wese afite akwiye kugira, ari nabyo bigejeje u Rwanda aho ruri uyu munsi. Avuga ko Abanywanda bataragera aho bajya ariko ko bari mu nzira nziza. Yijeje abarahiye inkunga yose ishoboka kugira ngo babashe gutunganya imirimo ibareba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →