Kamonyi: Ubukene, ubumenyi buke n’izindi nzitizi bibangamiye iterambere ry’umugore wo mucyaro-Meya Kayitesi

Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi ahamya ko nubwo umugore yahawe ijambo akaba akataje mu nzira y’iterambere, ariko ko hakiri za birantega zimubuza kuratura intambwe igana imbere. Ubukene, Ubumenyi buke, ubujiji n’imirimo isa n’imuharirwa biri mubikimubangamiye. Ibi yabitangaje kuwa 15 Ukwakira 2019 mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro.

Meya Alice kayitesi, avuga ko hambere umugore yabaga afite byinshi abazwa mu mirimo y’urugo, agakora cyane akavunika ariko imvune ze ntizihabwe agaciro, akiturwa kuvugwa ko nta kazi agira.

Avuga ko ibi byose byamburaga umugore uburenganzira, bikamwima ijambo mu muryango, byakuweho n’amatageko na gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta y’u Rwanda, hagamijwe kuzamura imibereho y’Abanyarwada no kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye ku bw’inyungu z’iterambere ry’Umuryango.

Meya Kayitesi, avuga ko binyuze mu mategeko na gahunda zashyizweho na Leta mu guha umugore Ijambo, ngo umugore w’umunyarwandakazi hari aho yavuye n’aho ageze kandi yagaragaje uruhare rwe mu iterambere rirambye ry’Umuryango n’Igihugu muri rusange. Ahamya ko abagore bo mucyaro nabo bahawe agaciro bakajya ahagaragara bitabira ibikorwa bitandukanye haba mu nzego z’ubuyobozi, haba kwitabira amashuri kandi bakayaminuza ndetse no mu bikorwa by’iterambere bitandukanye.

Gusa, nubwo ngo hari intambwe yatewe, umugore wo mucyaro ngo aracyafite inzitizi n’imbogamizi zimubuza gukomeza kuratura intambwe igana imbere.

Ati “ Muri izo nzitizi n’imbogamizi twavuga mo; Ubukene, ubumenyi bucyeya bucyugarije umugore wo mucyaro, imvune z’umugore wo mucyaro zimusaba gukora imirimo myinshi ikitwa ko yahariwe abagore gusa, abagore bataramenya akamaro ko kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro bigatuma babyara abana benshi badashoboye kurera hakavamo n’abagira imirire mibi itera bwaki no kugwingira”.

Akomeza ati” Hari Ihohoterwa rikigaragara hirya no hino mu muryango, ikibazo kidukomereye cy’abana basambanywa bakiri batoya ndetse n’ikibazo cy’Isuku nkeya igaragara hirya no hino mu ngo by’umwihariko kubana”.

Meya Kayitesi, avuga ko byinshi muri ibi bibazo bikigaragara nk’inzitizi mu iterambere ry’umugore wo mucyaro bishingiye ku mibanire y’abagize umuryango, ku burere bw’Abana, ku babyeyi bamwe badohotse ku nshingano zo kwita ku burere bw’abana no ku iterambere rihuriweho n’abagize umuryango bose.

Ku bw’uyu muyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Alice kayitesi ngo asanga abagabo bafite uruhare rukomeye mu gutuma umugore wo mucyaro akomeza kuzamurirwa agaciro kuko ngo ntacyo yageraho wenyine adashyigikiwe na musaza we cyangwa se uwo bashakanye. Asaba ko mu gukomeza guharanira ko umuryango ubaho utekanye, ucyeye kandi uteye imbere, ba mutima w’Urugo ( Abagore muri rusange) bagomba kuzirikana ku mihigo yabo mu bikorwa binyuranye bya buri munsi ari nayo ibaha gukomeza kugenda bakuraho inzitizi zikibangamiye umugore wo mucyaro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →