Kamonyi: Ibizamini byateguwe na REB hamwe byaraye bikozwe ahandi nti byatangwa
Mu gihe hirya no hino mu bigo by’amashuri harimo gukorwa ibizamini byateguwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi-REB, mu kigo cyitwa Morning Star giherereye mu Murenge wa Runda kuri uyu wa 21 Ukwakira 2019 haraye hadatanzwe ikizamini cy’Ikinyarwanda cyagombaga gukorwa.
Amakuru agera ku intyoza.com akanemezwa n’ubuyobozi bw’iki kigo cy’ishuri cya Morning Star ni uko hari ikizamini kimwe cy’ikinyarwanda cyagombaga guhabwa abanyeshuri kitatanzwe.
Ubuyobozi ku rwego rw’Akarere burimo n’abashinzwe uburezi babwiye umunyamakuru ko iby’iki kibazo cyo kuba ikigo kitatanze ikizamini kandi ahandi byatanzwe ntabyo bamenye, bavuga ko bagiye kubikurikirana.
Umuyobozi w’iki kigo cya Morning Star ku murongo wa Terefone yemereye intyoza.com ko amakuru y’uko batatanze ikizamini ari impamo, ko bagize ikibazo cy’impapuro na Mashine (imprimante) ariko ko kiri butangwe kuri uyu wa Kabiri mbere ya saa sita bagakomeza n’ibisanzwe.
Imwe mu mpamvu umuyobozi w’iki kigo yahaye umunyamakuru ku cyabaye intandaro yo kudatanga ikizamini cyari giteganijwe ni imashini ikoreshwa mu gutubura impapuro z’ibizamini( imprimante).
Yagize ati “ Byabaye ibibazo kabisa, iriya mashini yanze. Ibyo bari bamaze gukora nabyo nsanga bimwe byaguyemo ibitonyanga nanga rero kubitanga gutyo ngo bitazankoraho. Biraruta ko umuntu yakwisobanura ibindi ariko adatanze ibintu bitagaragara”. Akomeza avuga ko iki kizamini cyagombaga gutangwa kiri buhabwe abanyeshuri kuri uyu wa Kabiri hanyuma bagakomeza bisanzwe.
Mu gihe intyoza.com yashakishaga aya makuru, twanamenye ko hari ikindi kigo cy’ishuri nacyo giherereye muri uyu murenge wa Runda aho abana ngo bakopororewe ibisubizo by’ibibazo ku kibaho ngo bandukure kuko basanze ikizamini cyateguwe na REB bigoye ko abana kugikora kuko cyari mu rurimi abanyeshuri batumva neza.( aya makuru turacyayacukumbura neza).
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Uyu mushinga wa REB wizwe nabi