Musanze hatangiye amahugurwa y’abapolisi b’umuryango w’abibumbye

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 25 kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2019 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bitatu(3), ni amahugurwa arimo kuba ku bufatanye n’umuryango w’abibumbye binyuze mu kigo cyawo cy’amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR). Aya mahugurwa arimo kubera mu kigo kigisha ibijyanye no kubungabunga amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri mu karere ka Musanze.

Aya mahugurwa agamije gutegura abapolisi kugira ngo bagire ubumenyi n’ubushobozi bihagije bizabafasha igihe bazaba bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, Col. Jill Rutaremara, umuyobozi w’ikigo cya Rwanda Peace Academy yavuze ko hari aho umuryango w’abibumbye wohereza abapolisi mu butumwa ugasanga muri ibyo bihugu harangwa no kwica amategeko n’amabwiriza bikaba ngombwa ko umupolisi wagiye muri ubwo butumwa aba afite ubushobozi mu kugarura amahoro n’umutekano.

Yagize ati: ”Muzaba musabwa gushaka no gufata abanyabyaha kandi abenshi baba bihishe mu baturage, hari ababa bafite intwaro mu buryo butemewe ndetse n’ibindi bikoresho abanyabyaha bifashisha kugira ngo birwaneho”.

Col Rutaremara yakomeje avuga ko ahenshi biterwa n’uko muri ibyo bihugu haba hari intege nkeya n’imikorere mibi y’inzego z’ubuyobozi, abibutsa ko igihe bazaba bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bazaba basabwa gutanga umusanzu ugaragara  mu kubaka no kugenzura inzego z’umutekano.

Yakomeje avuga ko, bitewe n’imiterere y’ubutumwa boherejwemo, bashobora no kuzagira uruhare mu gucunga umutekano wo mu muhanda bakanakorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha. Bakazajya bategura raporo zanditse ndetse bimwe bakabibwira abayobozi babo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bazaba bari kumwe.

Col. Rutaremara yabibukije ko mu butumwa bwo kurinda amahoro bashobora kuzajya bahura n’ibihe bikomeye ariko bakamenya uburyo babyitwaramo.

Abapolisi bari mu mahugurwa bishimiye amahugurwa bateguriwe bavuga ko bishimiye guhagararira neza igihugu cyabo igihe bazaba bahawe inshingano n’umuryango w’abibumbye yo kujya kubungabunga amahoro.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →