Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2019, Polisi ikorera mu murenge wa Kanjongo k’ubufatanye n’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bafashe umugabo witwa Bagiriwabo Sembeba Bertin w’imyaka 59. Yafatiwe ku cyambu cya Kirambo mu murenge wa Kanjongo afite ibiro 36 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bayobowe na Ndagijimana Elias.
Yagize ati: “Twahawe amakuru n’aba barobyi ko Bagiriwabo Sembera avuye muri Congo kandi ko afite urumogi, niko guhita tugenda duhura n’abo barobyi bamufite turamufata”.
Akomeza avuga ko Sembeba bakimara kumufata yavuze ko urwo rumogi arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko yari arujyanye mu kagari ka Mubirori mu murenge wa Kirimbi muri Nyamasheke kandi ko atari ubwa mbere yari aruzanye ko asanzwe abikora.
CIP Kayigi yashimiye ubufatanye bw’aba barobyi na Polisi y’u Rwanda badahwema gutanga amakuru y’abakora ibinyuranyije n’amategeko mu kiyaga cya Kivu kuko ngo bayatangira igihe ibyaha bigakumirwa bitaraba.
Yagize ati: “Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage niyo ituma ibyaha bikumirwa bitaraba. By’umwihariko turashimira ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abarobyi kuko bamaze kumenya no gusobanukirwa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe. Ntibasiba kuduha amakuru y’abaroba batabifitiye uburenganzira, abarobesha ibikoresho bitemewe, abambukirizamo ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi byaha bikorerwa mu kiyaga cya Kivu”.
Yavuze ko kurwanya no gukumira ibyaha bikwiye kuba ibya buri wese kuko aribyo bizatuma twubaka u Rwanda twifuza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge iyo biva bikagera ndetse n’inzoga zitemewe kuko usanga kenshi aribyo nyirabayazana y’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.
Bagiriwabo Sembeba Bertin yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB rukorera kuri sitasiyo ya Kanjongo ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
intyoza.com