KIREHE : Abanyerondo 2 b’umwuga bafashwe bakekwaho kwakira ruswa y’abacuruza urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2019, yafashe abakora irondo ry’umwuga babiri batse ruswa y’ibihumbi 250, 000 by’u Rwanda ariko bakaba babanje kwakira angana n’ibihumbi 95(95,000 frw). Iyi ruswa bayatse abantu bagera ku 10 bari bamaze gufatana urumogi.

Abanyerondo bafashwe ni uwitwa Mugenzi Damascene ufite imyaka 35 y’amavuko na Nkundiye Sylvain ufite imyaka 28 y’amavuko. Ni  mu gihe abafashwe batanga ruswa  ari Nzabikiramo Alphonse ufite imyaka 31 y’amavuko na Nkurunziza Emmanuel ufite imyaka 36 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuzeko abo bantu bafashwe biturutse k’ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze na bamwe mu bakora irondo ry’umwuga.

Yagize ati: “Abakora irondo ry’umwuga bagera kuri 5 bari ku kazi kabo kaburi munsi babona abantu babiri bari mugashyamba bagiye babasanga bariruka bata umufuka bari bafite barebye ikirimo basanga harimo urumogi.”  Abanyerondo babiri  bahise bakurikira abari bafite urumogi barabafata babasaba ko bahamagara nyiri urumogi witwa Nkurunziza  Emmanuel ahageze yemerera abo banyerondo babiri kubaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 bakarekura abo bari bafashe n’urwo rumogi rwabo.

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko bagenzi babo bagiye bakurikiye abari bafite urumogi batinze ndetse batitaba telefone nabo bahise bagenda babasanga niko kubagwa gitumo bakira ruswa bari bahawe na nyiri urumogi ariwe Nkurunziza, ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihimbi 95  mu gihe andi ibihumbi 155 bari bategereje uyabazanira, bahise bahamagara umuyobozi w’umudugudu nawe ahita ahamagara Polisi barafatwa.

CIP Twizeyima yasabye abaturage kwirinda kwishora mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka kubifatiwemo, bikangiza n’ababinywa ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Yakomeje asaba abakora irondo ry’umwuga gukora akazi kabo kinyamwuga kuko ari imboni z’abaturage ndetse banafasha n’izindi nzego z’umutekano kurwanya ibyaha kandi banirinda ruswa n’ibindi byaha.

Yagize ati: “Abakora irondo ry’umwuga bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza birinda ruswa n’andi makosa yose ashobora gutuma abaturage babatakariza icyizere bityo bizatuma ibyaha bigabanuka ndetse binafashe Polisi mu guhangana n’abanyabyaha.”

Yashoje ashimira abo banyerondo n’umuyobozi w’umudugudu batanze amakuru asaba abaturage kugira umuco wo gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha (RIB) kugirango hatangire iperereza kubyaha bakekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →