Gerayo Amahoro mu bana, umurage mwiza ku Rwanda rw’ejo

Polisi y’u Rwanda ntiyigeze ihwema gukangurira abaturarwanda kwirinda no kurwanya impanuka zo mu muhanda. Hari abumvaga ko ari ubutumwa bureba abatwara ibinyabiziga gusa abandi bitabareba. Kuva tariki ya 13 Gicurasi uyu mwaka wa 2019 Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwaguye bwiswe “Gerayo Amahoro” bugamije gushishikariza buri muturarwanda wese ukoresha umuhanda kugira ubumenyi bw’ibanze ku mikoresherezwe yawo, bukaba buzamara ibyumweru 52.

Ubu bukangurambaga butangwa kuva ku mwana mutoya watangiye kujya ku ishuri kugera ku muturage mukuru. Intumbero ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo muri iyi gahunda ya Gerayo Amahoro ni uko umutekano wo mu muhanda abanyarwanda bawugira uwabo ukaba umuco wabo.

Iyo uganiriye na bamwe mu banyarwanda babayeho kuva mu myaka yo hambere bakubwira ko ibijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda ndetse n’amategeko awugenga mu myaka yo hambere nta makuru babaga babifiteho, byamenywaga n’umuntu ushaka kwiga gutwara ikinyabiziga cyangwa agiye kugitunga. Muri macye kugenda mu muhanda n’imikoreshereze yawo ntibyari mu muco w’abanyarwanda.

Aha niho Polisi y’u Rwanda yahereye ifata igihe yigisha abana batoya ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda kugira ngo u Rwanda rw’ejo ruzarangwe n’abantu bumva akamaro k’umutekano wo mu muhanda biri mu muco wabo nk’uko mu bindi bihugu byateye imbere bimeze. Bityo n’impanuka ziwuberamo zibe nkeya cyangwa zicike burundu. Habe hasigara impanuka wakwita impanuka koko, nk’igihe igiti gihanutse kikagwira imodoka, ibuye rikaba ryahanuka ku mukingo rigateza impanuka n’ibindi biza karemano ariko bidaturutse ku mpamvu z’umushoferi cyangwa umunyamaguru ukoresha umuhanda nabi.

Kugira ngo iki gitekerezo cyo kugira ngo umutekano wo mu muhanda ube umuco mu banyarwanda Polisi y’u Rwanda yagishyizemo imbaraga cyane binyuze mu bukangurambaga mu banyarwanda b’ingeri zose idasize abana bato uhereye ku biga mu mashuri abanza kugera mu mashuri yisumbuye ndetse na za Kaminuza (usibye ko bo baba bakuze).

Abahanga bavuga ko inzira utoje umwana arinda asaza atarayivamo, hakaba n’umugani w’ikinyarwanda uvuga ko igiti kigororwa kikiri gito. Izi mvugo zose icyo zihuriyeho ni uko icyo wigishije umwana akiri muto agikurana kikazaba umuco muri we.

Ni muri urwo rwego muri gahunda y’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda, ubukangurambaga buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro, Polisi yafashe igihe kingana n’amezi abiri n’ibyumweru bibiri ijya mubigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu yigisha abanyeshuri, amwe mu mategeko y’imikoresherezwe y’umuhanda.

Icyo kiciro cyatangiye muri Kanama kirangira mu Ukwakira, ibigo by’amashuri bigera kuri 649 nibyo byagezwemo n’ubukangurambaga, hashingwa amatsinda agera kuri 598 azajya aganirirwamo gahunda z’umutekano wo muhanda. Ibigo by’amashuri bigera ku bihumbi 2, 674 nibyo bisigaye kugezwamo ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu kiciro cya kabiri.

Iyi gahunda y’ubukangurambaga mu bigo by’amashuri Polisi uy’u Rwanda iba iri kumwe n’abafatanyabikorwa bayo aribo inama y’igihugu y’abana(NCC), ndetse n’ishyirahamwe nyarwanda ryigisha amategeko y’Umuhanda no gutwara ibinyabiziga (ANAPAER).

Ukurikije uko aba bana wabonaga bashishikajwe no gusobanukirwa amategeko n’imikoreshereze y’umuhanda, bitanga icyizere cy’uko u Rwanda rw’ejo ruzaba rufite abaturage basobanukiwe neza ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda bityo ibibazo byawugaragaragamo bikazagabanuka ndetse bikaba byashira burundu.

Banduguyangu Aliette na Ugiriwabo Ivan ni abanyeshuri bo mu kigo cy’amshuri cya APACOPE. Aba bana kimwe na bagenzi babo bavuga ko kwigishwa ibijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda cyane cyane amategeko yawo bibafasha muri iki gihe bakiri bato ndetse bakazabikurana n’igihe bazaba bakuze.

Banduguyangu ufite imyaka 8, yagize ati:”Iyi gahunda ni nziza cyane; ku giti cyange iramfasha kumenya ibintu by’ibanze ngomba kwitondera igihe cyose ndimo gukoresha umuhanda n’amaguru. Menye uko ngomba kwambuka umuhanda, aho ngomba kugendera ndi mu muhanda ndetse no kwirinda kugenda nkinira mu muhanda”.

Abarezi muri iri shuri rya APACOPE bavuga ko iyi gahunda ya Gerayo amahoro mu mashuri abanza n’ayisumbuye ari nziza cyane ariko bakavuga ko igomba kunganirwa mu buryo buhoraho ntibirangirire mu bukangurambaga gusa. Aba barimu bavuga ko basanzwe bafite amasaha yo kwigisha abana ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda mu isomo ry’uburere mboneragihugu kandi abana ngo usanga baryishimiye cyane ndetse banabaza ibibazo bitandukanye.

Ukurikije inyota yo kumenya imikoreshereze y’umuhanda n’amategeko yawo biranga abana bato, bigaragaza ko nta shiti intumbero ya leta y’u Rwanda yo kugira abanyarwanda bafite umutekano wo mu muhanda nk’amahitamo yabo ndetse n’umuco izagerwaho.

Bamwe mu banyarwanda twaganiriye bemeza ko ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda hari umusaruro buzatanga kuko mu bihe byabo ntabwabagaho, Cyane cyane kubana ngo ni umurage mwiza ku Rwanda rw’ejo hazaza.

Twaganiriye n’umusaza Muhutu Emmanuel, afite imyaka 72, atuye mu kagari ka Kibaza mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo atubwira ko mubihe byabo n’ubwo ibinyabiziga byari bikeya ariko iyo wabaga wagiye nko mu mudoka cyangwa ugenda mu muhanda n’amaguru wagendaga ufite impungenge.

Yagize ati:”Byasaga nk’aho umunyamaguru nta burenganzira afite ku muhanda, umushoferi yabaga yakugonga uko yiboneye. Abashoferi nabo batwaraga ibinyabiziga uko biboneye, hari abanywaga inzoga nyinshi bagasinda bakabaterura bakabicaza mu modoka bagatwara, kubwa Nyagasani bakaza kugera iyo bajya ariko abenshi bakoraga impanuka”.

Muhutu akomeza avuga ko muri iki gihe hari itandukaniro na kera ni ukuvuga mbere y’umwaka w’1994. Yibaza niba nta mategeko yabagaho cyangwa yabagaho ntiyubahirizwe.

Ati:”Ni ubwa mbere mbonye aho Polisi ifata igihe kingana n’umwaka wose yigisha abantu ko bafite uburenganzira bungana mu mikoreshereze y’umuhanda. Aho abashoferi bahanirwa gutwara ibinyabiziga basinze, bagakangurirwa kubaha abanyamaguru, kwambara imikandara yabugenewe igihe batwaye, bakabuzwa gutwara ibinyabiziga bavugira kuri telefoni n’ibindi byisnhi byateza impanuka”.

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko impanuka zibera mu mihanda akenshi usanga ziterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda, nyamara 90 ku ijana yazo zishobora kwirindwa, byose bisaba ko abantu bahindura imyumvire ku mikoreshereze y’umuhanda bakubahiriza amategeko awugenga. Ariko ikiruta byose bikaba amahitamo yabo, bikaba umuco aho kubikorera amategeko.

Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi impanuka ziri ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu. Icyegeranyo cyakozwe mu mwaka w’2015 gikozwe n’ishami ry’umuryango w’abimbye ryita ku buzima (OMS) kigaragaza ko buri mwaka ku isi abantu babarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 200  bahitanwa n’impanuka.

Yanditswe na AIP Clement RAFIKI/RNP

Umwanditsi

Learn More →