Kamonyi: Igihugu gishaka gutera imbere ntabwo gihera mubasaza-Depite Kamanzi Ernest

Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Kamanzi Ernest yabwiye abagize ihuriro ry’Abanyarugalika bateraniye ku Murenge wa Rugalika mu nteko rusange yabo kuwa 10 Ugushyingo 2019, ko igihugu gishaka gutera imbere gishingira kubakiri bato, mu gihe abasaza ari abo kungura ubwenge n’ubunararibonye.

Avuga ku mpamvu Igihugu gishaka gutera imbere kitagomba guhera mubasaza ahubwo cyubakira kubakiri bato, Depite Kamanzi yagize ati“ Igihugu gishaka gutera imbere ntabwo gihera mubasaza. Abasaza baduha ubwenge, baduha ubunararibonye, aho bagiye batsikira kugira ngo tudatsitara natwe, ariko Igihugu gishaka gutera imbere gihera mubakiri bato”.

Depite Kamanzi, avuga ko imwe mumbogamizi igaragara mu bakiri bato ari ibibazo bibugarije birimo; abana baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure, abata amashuri, abanywa ibiyobyabwenge n’ibindi. Avuga ko mu gihe igihugu kigifite abana bari mu bibazo nk’aba bigoye kugera ku iterambere cyifuza.

Bamwe mubitabiriye inama y’intekorusange y’abagize ihuriro ry’Abanyarugalika.

Akomeza asaba ko ikibazo cy’abana bata ishuri kiba icya buri wese. Ko nta mwana ukwiye guta ishuri kuko kurita ari ugutakaza amaboko meza yagakwiye gukorera Igihugu kigatera imbere.

Ku bishora mubiyobyabwenge kandi bakagombye kuba amaboko meza yikorera akanafasha mu iterambere ry’Igihugu, yagize ati“ Ni ikibazo kuba dufite abana bacu bajya muri ibi bintu. Abanywa ibiyobyabwenge ni abana bari mu miryango yacu, ababibaha n’ababicuruza bari mubaturage tubana nabo, ni byiza rero ko twongera kubihagurukira”.

Kubana baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure, yagize ati “ Abana baterwa inda, abazibatera benshi baba muri twe, ariko dusubire no ku muco mu miryango yacu twigishe abana bacu kunyurwa n’ibyo bafite kandi bamenye ko ubuzima bwabo igihe babutaye biba birangiye”.

Depite Kamanzi Ernest.

Depite Kamanzi Ernest, yasabye buri wese yaba umuto kugera ku mukuru kugira uruhare mugutuma abato bakurira mu maboko meza, bakura bakora kandi bakunda ibyiza. Yibutsa ko kwirengagiza ibi byose umuntu akabitera umugongo kandi abona nta cyiza kibirimo, nta terambere ryagerwaho, nta n’icyo Igihugu cyashingiraho kuko abato baba bagicika kandi aribo maboko meza y’ahazaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →