Kicukiro: Abangavu basaga 68 batewe inda bitewe no kudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere.

Kuri uyu gatanu tari 15 Ugushyingo 2019 ubuyobozi bw’umurenge wa Kigarama, Akarere ka kicukiro bufatanyije n’inzego z’umutekano n’uhagarariye amadini batangije ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kwimakaza umuco w’ isuku n’umutekano. Hibanzwe kuri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina rikorerwa abangavu bagaterwa inda zitateguwe. Ni gahunda bise “Kigarama iwacu uruhare rwanjye nawe ruracyenewe mu kwesa imihigo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama Uzamukunda Anathalie yavuze ko iyi gahunda y’ubukangurambaga yateguwe kugira ngo bafatanye n’abaturage kwesa imihigo kugira ngo buri wese yumve uruhare rwe mukuyesa, baboneraho no gushishikariza urubyiruko kurwanya ihohoterwa ribakorerwa ariko kandi babwira n’ababyeyi kutumvikana n’ababa barateye inda abana bari munsi y’imyaka 18.

Uzamukunda Anathalie yagize ati”Abasaga 18 mu bangavu batarageza ku myaka 18, batuye umurenge wa Kigarama nibo babonetse mu bushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’umurenge batewe inda zimburagihe zagiye zigaragaramo ifatwa kungufu ry’abana batoya”. Akomeza abuga ko kuri ubu abo bangavu babyaye bafite umuterankunga ubafasha bakihuriza hamwe, bakigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere bakanagirwa inama ku buryo basubira mu ishuri nyuma yo kubyara.

Yakomeje avuga ko mu murenge wa Kigarama imibare bafite atari minini ariko ko bakora ubukangurambaga bwimbitse. Ati”Dushishikariza abana bato kudahishira uwa muteye inda bityo tukanaganiriza n’ababyeyi bakumva ko bakwiye kutumvikana n’ababa bateye inda kugira ngo nabo bakurikiranwe.

Avuga kandi ko ubutumwa baha abana bari munsi y’imyaka 18, ari ukubagira inama bakirinda ibibashuka, ahubwo bakarusho kwegera ababyeyi bakabagira inama ndetse bakajya mu matorero abafasha kwirinda kugwa mubishuko.

Umwe mubangavu batewe inda ubu wamaze no kwibaruka umwana we umwe w’imyaka 3, ku myaka ye 18 avuga ko kuba yaratwaye inda itateguwe yabitewe no kudasobanukirwa neza n’ubuzima bw’imyorokere, ashutswe n’uwo bakundanaga ariko kuri ubu ngo nyuma yo kubusobanurirwa noneho ntawamushuka ngo yongere agwe mu mutego.

Yagize ati” Uwo twakundanaga kuko yandutaga yaranshutse bimviramo gusama kuko ntari nsobanukiwe neza n’ubuzima bw’imyororokere, na nyuma yo gusama murugo baranyirukanye maze kubyara nagarutse murugo baranyakira”.

Yakomeje avuga ko kuri ubu imyaka itatu ishize abyaye bitakongera kumubaho kuko yasobanukiwe no kwifata, byamunanira agakoresha agakingirizo. Avuga ko no mu gihe habayeho gufatwa kungufu ari ukwihutira kujya kwa muganga hatari hacamo amasaha makumyabiri n’ane( 24h) kugira ngo uhabwe umuti wakwica udukoko n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagiriye inama abandi bangavu bose bataragwa muri iki kibazo cyo gushukwa ko ba kwirinda udusoresore turi hanze aha, birinda ibishuko ariko kandi no gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari uwafashwe kungufu.

Pasitori Mukiza Rweribamba Isaac umuyobozi uhagarariye amadiri muri paruwasi ya Gikondo muri ADEPR yavuze ko uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina ari ukwigisha ijambo ry’Imana rigamije kurwanya ubusambanyi kuko urikurikiye atinya.

Ati”Uruhare rw’amadini mu kurwanya inda zitateguwe ni runini harimo ku kwigisha ijambo ry’Imana, mu ijambo ry’Imana harimo kurwanya ubusambanyi kubantu bakuru ndetse no kubantu batoya”.

Akomeza ati” Twigisha ijambo ry’Imana kugira ngo bubahe Imana bubahana hagatiyabo ndetse bubahe n’abana kuko ni ibiremwa by’Imana, bubahirize indanga gaciro n’umuco nyarwanda n’uburere nyarwanda, ijambo ry’Imana rifatira kuburere buzima butangwa mumiryango”.

Avuga ko ubutumwa baha urubyiruko kugirango ruzabe u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza ari uko rwakwirinda ingeso mbi zirimo no kutanywa ibiyobyabwenge rukanubaha Imana rukurikiza ijambo ryayo bakamenyako u Rwanda rubatezeho byinshi.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Kicukiro Aaron Muhikirwa yavuze ko abasaga 68(mukarere) bagaragaye mucyegeranyo cyakozwe hasozwa umwaka w’imihigo mu kwezi kwa gatandatu gushize aribo bangavu batewe inda zitateguwe bitewe no kudohoka kundanga gaciro kw’abantu bakuru kuko aribo bazibatera.

Yagize ati” Imibare y’abana batewe inda igenda ihinduka burigihe, turangiza umwaka w’imihigo mukwezi kwa gatandatu twabonye 68 bazitewe n’abantu bakuru, ababashije kugaragazwa imyirondoro yabo mubakekwa gutera inda abana bashyikirijwe RIB ubu barimo gukurikiranwa.

Avuga ko umuntu mukuru utera umwana inda aba yataye indangagaciro, nta mwana muto uterwa inda nundi mwana ahubwo baziterwa n’abakuze babashuka kuko abayamaze guta ubumuntu n’indangagaciro bakaba babihemu mu muryango nyarwanda.

Yasoje agira inama ababyeyi kwigisha abana kuvuga “Oya” mu gihe bahuye n’ibyo bishuko bagakurikirana inshuti z’abana babo bakamenya uko babayeho, ndetse ko n’abashuka abana bagomba kurya barimenge kuko ntawe ugomba kumuhishira. Uyumunsi ibihano bikomeye birahari, itegeko rirahari kuko igihe icyaricyo cyose bafatwa bagashyikirizwa ubutabera bagahanwa.

Ubu bukangurambaga bwiswe Kigarama iwacu uruhare rwanjye nawe rurakenewe mu mihigo y’isuku n’umutekano no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana batoya ndetse n’indi mihigo kugira ngo buri muturage yumve uruhare rwe mukuyesa .

Kigarama ni umurenge ugizwe n’utugari 5 imidugudu 38, ukaba umurenge urangwamo umutekano umeze neza kuko hari irondo ry’umudugudu rikozwe neza.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kicukiro: Abangavu basaga 68 batewe inda bitewe no kudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere.

  1. MUTUYIMANA Lydia Lydia November 16, 2019 at 3:13 pm

    Ni byiza ,aha kuri banderole handitse ishuri mbonezamikurire y’abana bato ,bavuga Gahunda mbonezamikurire y’abana bato.
    Ibirebana no kwigisha abangavu n’ingimbi ubuzima bw’imyororokere ,birakwiye ko byongerwamo imbaraga ,kandi abantu bakajya babwiza ukuri abana n’urubyiruko .

Comments are closed.