Nyamasheke: Umusore yafatanwe udupfunyika 440 tw’urumogi yacuruzaga

Umusore witwa Ndikumana Joseph w’imyaka 27 wo mu kagari ka Rugari, mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 yafashwe na Polisi ikorera muri uwo murenge afite udupfunyika 440 tw’urumogi mu nzu abamo yaduhishe mu gisenge cy’inzu (Plafond).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko ifatwa rya Ndikumana ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, nyuma yo kumubonana igikapu agenda agurisha urumogi.

Yagize ati:“Abaturage babonye uyu musore ahetse igikapu kirimo urumogi agenda agurisha mu bantu barunywa bahita babibwira umuyobozi w’akagari nawe ahita yitabaza Polisi ikorera mu murenge wa Macuba niko guhita igenda iramufata”.

CIP Kayigi avuga ko Polisi igeze aho uyu musore yari ari yamusanganye AMAFARANGA Y’U Rwanda ibihumbi 55 (55,000Frw) yari amaze kugurisha mu rumogi.

Akimara gufatwa abaturage bahise babaha amakuru ko ashobora kuba afite urundi mu rugo, abapolisi bafatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze bahise bajya gusaka mu nzu uyu musore abamo iwabo, basanga mu gisenge k’inzu harimo udupfunyika 440 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko uru rumogi Ndikumana Joseph yaruzanirwaga n’abantu baturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akarufatira ku cyambu cya Rugari giherereye mu murenge wa Macuba.

Yashimiye abaturage ku makuru batanze kugira ngo uyu musore afatwe; aboneraho kubasaba gukomeza ubu bufatanye hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha no kwicungira umutekano muri rusange.

Yagizi ati:“Birakwiye ko buri wese asobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge n’ibyaha bikomoka kuwabikoresheje nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, guhohotera, gufata ku ngufu, guteza amakimbirane n’ibindi byinshi bitandukanye; maze twese tugafatanyiriza hamwe tukabirwanya”.

Yakomeje asaba urubyiruko rukishora mu biyobyabwenge kubireka kuko bigira ingaruka mbi kuri bo n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Ndikumana Joseph yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Macuba ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →