Ikibazo cy’abana bata amashuri ntabwo ari ikibazo cy’abana-Musenyeri Smaragde

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Smaragde ahamya ko guta ishuri kw’abana bidakwiye kureberwa mu ndorerwamo y’umwana ubwe, ko ahubwo ari ibikwiye kureberwa mu Nguni zitandukanye z’ubuzima umwana abamo guhera mu babyeyi be, abarezi n’inzego zitandukanye.

Musenyeri Smaragde, mu kiganiro n’intyoza.com ubwo yitabiraga ibirori by’igitaramo kigamije gufasha abana bababaye, cyateguwe n’ishuri rya College Sainte Marie Reine I Kigali kuwa 03 ugushyingo 2019, yabwiye umunyamakuru ko umwana ajya kwiga abishaka, ko ahubwo nyuma yisanga mu gihe runaka (Context) bituma ata ishuri kandi atariwe biturutseho. Avuga ko igisubizo cy’iki kibazo kidakwiye gushakirwa ku mwana kuko siwe uba warateje ikibazo.

Ati“Ikibazo cy’abana bata amashuri, ntabwo ari ikibazo cy’abana. Ni ikibazo cy’ababyeyi, ni ikibazo cy’abarezi. Kuko umwana ajya kugira atya akaza kwibona muri context (mu gihe runaka) ituma ata ishuri, ntabwo ariwe uba warayiremye, ayibonamo gutyo. Ni ukuvuga rero ababyeyi n’abarezi tugomba gutekereza uko twahindura izo context (ibyo bihe)”.

Akomeza agira ati“ Kugenda ukavuga umubare w’abana bataye amashuri njyewe mbona bidahagije! Ahubwo egera buri mwana umubaze uti icyatumye uta ishuri ni iki? Uzatungurwa nuko ikibazo kitari k’uwo mwana, ibibazo bifite ahandi bituruka. Utagifatiye aho rero ntacyo wazageraho, kandi aho bikorwa neza abarezi bakabikora neza ababyeyi bakabyumva neza ikibazo kiragabanuka cyane”.

Musenyeri Mbonyintege, asaba akomeje ubufatanye busesuye hagati y’ababyeyi cyangwa se abafite inshingano zo kurera umwana, abarimu kimwe n’inzego zose bireba gukora ibishoboka byose kugira ngo hirindwe icyo aricyo cyose cyabera imbogamizi umwana bikamutera guta ishuri. Avuga kandi ko ntawe ukwiye gukoresha imvugo ngo “Abana b’ubu” kuko ngo “Ubu” siwe bakomokaho, bafite imiryango n’ababarera bityo ko ibyo bakora cyangwa ibibabaho bafite aho babikomora.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, asanga kandi abareberera umwana muri rusange nyuma yo gukemura ibyatera umwana guta ishuri bakwiye no gushaka ibindi bintu bitandukanye bituma umwana arushaho kunda ishuri, agakumbura bagenzi be. aha avuga nk’imikino n’imyidagaduro mu kigo bimuhuza cyane na bagenzi be bikanatuma iyo atari kumwe nabo abakumbura.

Soma indi nkuru bijyana hano: College Sainte Marie Reine batangije igikorwa cyo gufasha abanyeshuri batishoboye

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →