Gerayo Amahoro: Abashoferi batwara imodoka ntoya zitwara imizigo basabwe kwirinda kurangarira kuri telefoni

Muri uku kwezi k’ugushyingo aho Polisi y’u Rwanda iri mubufatanye na MTN muri gahunda ya Gerayo Amahoro hibandwa ku gushishikariza abakoresha umuhanda kwirinda impanuka ziterwa n’ uburangare buturuka ku gukoresha telefoni; kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019 ubu bukangurambaga bwakomereje mu bashoferi batwara imodoka ntoya zitwara imizigo bakorera mu Gakiriro ka Gisozi ho mu karere ka Gasabo.

Uku kwezi k’Ugushyingo kukaba kwahariwe gukangurira abakoresha umuhanda batwaye ibinyabiziga ndetse n’abakoresha amaguru kwirinda gukoresha telefoni batwaye ikinyabiziga cyangwa bambuka umuhanda, byaba guhamagara cyangwa kwandika ubutumwa bugufi kuko ari imwe mu mpamvu ziteza impanuka mu muhanda.

Muri ubu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda na MTN-Rwanda bibukije abashoferi ko gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga bituma utagira ubushishozi ndetse n’ubwenge nti bube bukiri ku kinyabiziga utwaye ahubwo buba bwibereye kuri telefoni.

Ubwo yaganiraga n’aba bashoferi bibumbiye muri koperative CTCG (Coperative des Transportateurs au moyen de Camion de Gisozi), umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubuvugizi, Senior Superintendent of Police (SSP) Khalidi Kabasha yabwiye abashoferi ko kurangarira kuri telefoni mu gihe batwaye bitemewe kuko amaso n’umutima ndetse n’ubwenge bihugira kuri telefoni, umushoferi akibagirwa kwibanda kukinyabiziga atawaye, ibi bikaba byashobora gutera impanuka mu muhanda.

Yagize ati:  “Kurangara mu muhanda mu gihe utwaye ikinyabiziga ni bimwe mu bitera impanuka zo mu muhanda. Iyo utwaye ikinyabiziga ukagenda uvugira cyangwa wandika ubutumwa bugufi kuri telefoni wibagirwa igikorwa wari uriho cyo gutwara ikinyabiziga kuko uhita urangarira kuri telefoni, icyo gihe kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa biri ku muhanda ntuba ukibikoze kuko uba urangajwe na telefoni, iyo utwaye ukavugira kuri telefoni uba ufite ibyago byikubye kane byo gukora impanuka kurusha iyo utayivugiyeho, nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje. Bityo rero turabasaba kwirinda no kurwanya impanuka zo mu muhanda mwirinda kuvugira kuri telefoni mukarengera ubuzima bwanyu ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda”.

SSP Kabasha yasabye aba bashoferi kubaha umurimo bakora, bakibuka ko ubafiteye akamaro bo ubwabo n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange, bityo abagaragariza ko bafite ubushobozi bwo kurwanya izo mpanuka bahereye ku guhindura imyitwarire yaziteza harimo no gukoresha telephone batwaye ikinyabiziga.

Hakizimana Isaac, umuyobozi wa koperative CTCG, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaganirije abashoferi bayo ku bukangurambaga bwa gerayo amahoro harwanywa impanuka ziterwa n’uburangare bwo gutwara bavugira kuri telefoni.

Yagize ati: “Twishimiye ubu butumwa duhawe na Polisi y’u Rwanda bwo kurwanya impanuka ziterwa no kuvugira kuri telefoni mu gihe utwaye. Bamwe ubu butumwa twajyaga tubwumva ku maradiyo no mu bindi bitangazamakuru ariko guhera ubu natwe tugiye kuba abafatanyabikorwa mu gusakaza mu bandi bashoferi iyi gahunda ya Gerayo Amahoro tubakangurira kurwanya impanuka zo mu muhanda muri rusange”.

Umwe muri aba bashoferi witwa Hategekimana Alexis w’imyaka 45, yavuze ko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ari ingenzi kuri bo, aho yavuze ko basobanukiwe neza ko umuntu utwaye avugira kuri telefoni afite ibyago byo gukora impanuka byikubye kane kurenza utwaye atayivugiraho. Yashimiye Polisi uburyo ihora ibazirikana ibakangurira kubungabunga ubuzima bwabo n’ibyabo, bityo ko nabo batazayitenguha.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →