Buruseli: Fabien Neretse yahamijwe ibyaha bya Jenoside

Nyuma y’amasaha 51 inyangamugayo z’urukiko rwa rubanda i Buruseli ho mu Bubiligi ziri mu mwiherero, mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2019 ku i saha y’i saa yine nibwo zagarutse mu cyumba cy’urukiko gutangaza ibyo zari rihereranye. Mu byatangajwe harimo ko urukiko rwahamije uyu munyarwanda Fabien Neretse ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Fabien Neretse, umunyarwanda umaze iminsi isaga 40 aburanishirizwa i Buriseli mu Bubiligi mu rukiko rwa rubanda, amaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside aho urukiko rwamuhamije kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyamirambo ho mu mujyi wa Kigali ndetse n’i Mataba mu yahoze ari Komine Ndusu ( ubu ni mu karere ka Gakenke) mu cyahoze kitwa Perefegitura ya Ruhengeri aho avuka( ubu ni mu ntara y’amajyaruguru).

Mu byaha ahamijwe n’urukiko, birimo; Kuba ubwe yarishe, kuba yarashishikarije abantu kwica, kurema umutwe w’abicanyi n’ibindi. Ibi byose urukiko rwagaragaje ko yabikoreye muri Kigali n’i Mataba.

Fabien Neretse uhamijwe ibyaha bya Jenoside, niwe wa mbere uru rukiko rwa rubanda rubiburanishije, akaba kandi ari nawe wa mbere uhamijwe ibi byaha mu gihugu cy’ububiligi.

Mu masaha yo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019 hategerejwe ko hatangazwa ibihano ku byaha yahamijwe. Ibyemezo by’uru rukiko nta handi bijuririrwa uretse muri Gasesamanza nabwo kandi bareba niba haba hari ingingo z’amategeko zirengagijwe kuko ntabwo basubira mu buryo urubanza rwaciwe (ntabwo barujya mu mizi).

Mu kujya kugena ibihano Fabien Neretse yahawe ku bw’ibyaha yahamijwe n’urukiko, izi nyangamugayo zirabanza mu rukiko, hanyuma abacamanza bavugane n’umushinjacyaha n’abunganira uregwa hanyuma abacamanza baziherere bemeze, baze bamenyeshe rubanda ibihano urukiko rwamukatiye.

Soma inkuru bijyanye hano: Buruseli: Amasaha arasaga 48 hategerejwe umwanzuro ku rubanza rwa Neretse

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →