Burera/Rutsiro: Udupfunyika turenga 2,300 tw’urumogi twarafashwe, abakekwa hafatwa umwe

Abagabo babiri bakekwaho gucuruza urumogi, umwe yafatiwe mu karere ka Rutsiro n’udupfunyika 474 mu gihe uw’I Burera hafashwe udupfunyika 1912, uwari urufite akava mu modoka rwafatiwemo akagenda nkugiye kunyara ntagaruke.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Nemba, mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2019, yasanze udupfunyika 1,912 tw’urumogi turi mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Nyiri urwo rumogi yahise acika ubu arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko Polisi ikorera mu murenge wa Nemba isanzwe ikora igikorwa cyo kugenzura imodoka zica mu muhanda wa Burera–Base, ireba ko zifite ibyangombwa byuzuye ndetse ko zitarimo ibiyobyabwenge, ni muri ubwo buryo iyi modoka abapolisi bayihagarikaga babaza shoferi wayo ibyangombwa basangamo n’urwo rumogi.

Yagize ati: “Nk’uko bisanzwe abapolisi bakoze umukwabu mu rucyerera rwo kuwa Gatandatu nibwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Hiace yari itwawe na Bahimanyi Felicien w’imyaka 50 bayihagaritse bamubaza ibyangombwa mu gihe barimo kubimubaza, umusaza uri mu kigero cy’imyaka 50 yabonye bahagaritse imodoka kuko yari yicaye ku muryango ahita akingura nk’ugiye kwihagarika arasohoka aragenda asiga aho yari yicaye cya gikapu kirimo urumogi”.

CIP Rugigana akomeza avuga ko abapolisi bamaze kugenzura ibyangombwa bya shoferi bahise bajya kugenzura imizigo abagenzi bari bafite bakimara kwinjira babona ku ntebe yegereye umuryango hari igikapu, babaza nyiracyo abagenzi bavuga ko ari umusaza umaze gusohoka, barebyemo basanga harimo udupfunyika 1,912 tw’urumogi. Abagenzi bavuze ko ari uwo musaza uruhasize kuko asohotse atageze aho ajya kuko yari agiye mu mujyi wa Kigali. Bamwe bavuze ko basanzwe bamuzi ndetse ko yari agiye i Kigali. Bavuze ko akomoka mu kagari ka Ruyange mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera akaba yitwa Munyanshongore.

CIP Rugigana yagiriye inama abantu muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera ndetse bagatanga amakuru kugira ngo bikumirwe bitaraba ndetse n’abanyabyaha bakurikiranwe bahanwe.

Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Ruhango ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze bafashe umugabo witwa Ngarukiyinka Jerome w’imyaka 42 wo mu murenge wa Nyabirasi afite udupfunyika 474 tw’urumogi yari agiye kurugurisha umugore witwa Zaninka Clementine w’imyaka 33 wo mu murenge wa Ruhango.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko uyu Ngarukiyinka yiyemerera ko we n’umugore basanzwe bacuruza urumogi ndetse ko umugore we witwa Nyirandagijimana Penina w’imyaka 44 aherutse gukatirwa n’inkiko igifungo cy’imyaka ibiri kubera gucuruza urumogi.

Uyu mugabo Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Ruhango kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →