Huye: Lisansi yari ibitse mu nzu yangije ibyari biyirimo hashya n’ibihumbi by’amafaranga

Nyuma y’iyi nkongi, yaturutse ku gucururiza Lisansi mu nzu, byatumye Polisi yongera kuburira ababika cyangwa bagacururiza ibikomoka kuri peteroli mu ngo. Ni muri urwo rwego ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Mutarama 2020 mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura hagaragaye inkongi y’umuriro iturutse kuri lisansi yari ibitse mu nzu y’umuturage yangije ibikoresho byari mu nzu hagahiramo n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere ka Huye Chief Inspector of Police (CIP) Vedaste Ruzigana avuga ko iyi nkongi yabaye ahagana ku gicamunsi, itewe n’uko umuntu wari utuye muri iyo nzu yari asanzwe acuruza ibikomoka kuri peteroli (essence) noneho amajerikani yari yayabitse iruhande rw’imbabura.

Yagize ati: “Inkongi yarabaye ndetse ibikoresho byo mu nzu yari ituwemo na Hakizimana François w’imyaka 27 birashya ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 arashya. Inkongi yatewe n’uko uyu musore yari abitse lisansi muri iyo nzu ndetse amajerikani yayo twasanze ateretse iruhande rw’imbabura, bishoboke ko yasize imbabura yaka umuriro ukaza gufata amajerikani”.

CIP Ruzigana avuga ko uyu musore yiyemerera ko yari asanzwe acuruza lisansi mu majerikani, aho uwazaga ayishaka yamupimiraga mu icupa iyo ashaka bitewe na litiro afite.

CIP Ruzigana yaboneyeho kongera kwibutsa abantu ko bitemewe gucururiza ibikomoka kuri peterori mu ngo ko hari ahabugenewe bigomba gucururizwa.

Yagize: “Abantu bagomba kumenya ko biriya bintu bitemewe, buriya bucuruzi buteza impanuka kandi zikomeye. Hari ibigo byabugenewe bicuruza ibikomoka kuri peteroli, nta muturage wemerewe kubicururiza mu rugo iwe, urugero ni iriya mpanuka yabereye mu murenge wa Mukura”.

Yakomeje yibutsa abantu ko yaba mazutu cyangwa lisansi bizirana n’ikibatsi cy’umuriro bityo bikaba byoroshye cyane guteza inkongi. Yavuze ko abana cyangwa undi muntu mukuru ashobora kurasa umwambi w’ikibiriti bigahita bigera kuri ya Mazutu cyangwa lisansi bigateza inkongi ako kanya.

Uyu muyobozi w’agatenyo wa Polisi mu karere ka Huye avuga ko iyi nzu ya Birindabagabo Jacques yayikodeshaga uwitwa Hakizimana François w’imyaka 27 ari nawe wacururizagamo lisanse. Ubwo iyi nzu yashyaga abaturage bihutiye gutabara bazimya umuriro hangirika ibikoresho byo mu nzu cyakora nta muntu wahiriyemo ndetse n’inzu ntacyo yabaye.

Abaturage bibukijwe kujya bihutira gutabaza Polisi igihe bahuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro bagahamagara kuri telefoni zikurikira: 112, 111, 0788311155, 0788380953 na 0788311224.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →