Kamonyi/Runda: Umusore yafashwe akekwaho guha Ruswa umupolisi

Polisi y’u Rwanda iraburira abaturage kwitandukanya na Ruswa. Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2020 Polisi y’u Rwanda ifashe umusore witwa Ndacyayisenga Olivier agerageza guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 (30,000frw). Uyu musore yafatiwe mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda, yatangaga iyo ruswa kugira ngo umupolisi amufashe kurekura moto ye yari yafatiwe mu makosa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko Ndacyayisenga yahagaritswe n’umupolisi wo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda akamubaza uruhushya rumwemerera gutwara ikinyabiziga cya moto akarubura.

Yagize ati:“ Umupolisi wari mu kazi yahagaritse Ndacyayisenga amubaza uruhushya rumwemerera gutwara moto amubwira ko ntarwo afite, umupolisi agenzuye ko moto nta yandi makosa ifite asanga amatara abiri ndanga cyerekezo yaramenetse niko guhita amuhana ndetse na moto irafatwa”.

Yakomeje avuga ko Ndacyayisenga amaze kubona ko moto ye ijyanwe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, yahise ashaka guha ruswa ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Kamonyi ingana n’ibihumbi 30 nibwo yahitaga afatwa.

CIP Twajamahoro yibukije abaturage ko ruswa ari umwanzi w’iterambere ry’igihugu ndetse ari n’intandaro y’ubukene mu miryango.

Yagize ati: “Nta gihugu gishobora gutera imbere igihe cyamunzwe na ruswa, buri muturage akwiye kumva uruhare afite mu kurwanya ruswa n’igisa nayo mu rwego rwo kurushaho kubaka igihugu cyacu kigahora ku isonga mu kurwanya ruswa nk’uko ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko igihugu cyacu kiri mu bihugu bya mbere ku Isi birangwamo ruswa nkeya”.

Yibukije abishora mu bikorwa bibi byo gutanga ruswa no kuyakira ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ndacyayisenga akimara gufatwa yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Runda.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →