• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Rwamagana: Babiri bakekwaho ubujura batanzwe n’uwo bagiye kugurishaho ibyibano

Umwanditsi
January 10, 2020

Rutazihana Fred w’imyaka 26 na Hategekimana Theoneste w’imyaka 22 nibo bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubujura mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro rya tariki ya 08 Mutarama 2020, ubwo bariya basore bafatanwaga ibikoresho byo mu nzu bari bamaze kwiba mu nzu ya Mukundirehe Colette banyuze mu idirishya.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana avuga ko aba basore bafatanwe ibikoresho byo mu nzu birimo Mudasobwa imwe (Laptop), Televisiyo imwe nini (Flat Screen), Radiyo imwe na telefoni enye(4). Bamaze kubyiba bahise bajya kubigurisha, uwari ugiye kubigura niwe wahise atanga amakuru.

Yagize ati: “Hari tariki ya 08 Mutarama ahagana saa munani za nijoro bariya basore bamennye idirishya binjira mu nzu ya Mukundirehe biba biriya bikoresho, bamaze kubyiba bahise bajya gushaka umukiriya ubigura, umucuruzi wari ugiye kubigura yafunguye mudasobwa ahita abonamo ifoto y’umugabo wa Mukundirihe ahita amenya ko babyibye atanga amakuru barafatwa”.

CIP Twizeyimana yaboneyeho gushimira umuturage watanze amakuru asaba n’abandi baturage gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha. Yabasabye kujya bakora amarondo ya nijoro kuko nayo yabafasha kwicungira umutekano.

Yagize ati:  “Turakangurira abaturage gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu rwego rwo gufatanya kurwanya ibyaha. Hagira umuntu bakekaho guteza umutekano mucye bakihutira gutanga amakuru”.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) Sitasiyo ya Gishari kugira ngo bakurikiranwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga