Kamonyi: Haravugwa urupfu rw’uwakubitiwe mu kabari hagakorwa dosiye ko yagonzwe n’imodoka

Mu rugendo rw’intumwa za Rubanda zagiriye mu karere ka Kamonyi mu gihe cy’icyumweru zikarusoza kuri uyu wa 11 Mutarama 2020, mu kugaragaza ibyo babonye bagarutse ku gusaba akarere n’inzego z’umutekano kubafasha kumva ikibazo cy’umugabo uzwi ku mazina ya Mushi ufite akabari mu isantere ya Ruyenzi, Umurenge wa Runda bivugwa ko yiciye umuntu mukabari akamujugunya mu muhanda, hakaza gukorwa dosiye ko yagonzwe n’imodoka. Uyu aranavugwaho gufata ku ngufu no guhohotera abakozi ariko gukurikiranwa bikaba ikindi kibazo. Ibimuvugwaho arabihakana, akavuga ko ari abamushakisha.

Mu kugaragaza ibibazo izi ntumwa za rubanda zasanze mu karere aho zagiye zinyura ziganira n’abaturage, kimwe mu byagarutsweho ni ikibazo cy’umugabo ufite akabari mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi (Panorama), bavuze ko azwi ku mazina ya Mushi. Avugwaho gufata ku ngufu umukozi akoresha, gukubita no guhohotera abakozi, kwicira umuntu mu kabari.

Hon Mukabagwiza Edda, Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite wari ukuriye itsinda yasabye ubuyobozi bw’Akarere gufasha iri tsinda kumva ikibazo cy’uyu witwa Mushi.

Ati“ Nyakubahwa Meya, ikibazo cy’urugomo cy’abantu bakubitana, bakicana twumvise gishobora kuba gihari cyane hano! Ndetse turaboneraho na none ko mwadufasha kumva caisse ( ikibazo) twumvise y’uwitwa Mushi hariya I Runda, nawe ufite akabari gashobora kuba kaberamo urugomo”.

Akomeza ati “ Mubyo twumva, harimo ko uwo Mushi yafashe umwe mubo akoresha ku ngufu, arakurikiranwa, aranafungwa nyuma ngo aza gufungurwa ariko nti turamenya niba yarabihaniwe. Niba bitaramuhamye ubwo muradufasha tubyumve cyangwa se niba ari ibintu bikiri mu nzego z‘ubutabera. Abaturage bo baravuga ngo yatanze ibihumbi magana atanu (500,000Frws), twibaza niba ari ya Caution iri mu mategeko cyangwa se niba ari ibindi bituma abaturage bakora speculations ( babikwirakwiza cg se bahwihwisa)”.

Ibibazo kuri Mushi birakomeza. Hon Mukabagwiza ati“ Nanone uwo Mushi bakavuga ko nyuma yaho nabwo yahohoteye cyane akubita umwe mu bakozi akoresha muri ako kabari nabyo bikamenyekana ariko ntabikurikiranweho. Ikindi twumvise ni uko hari n’abakeka ko hari umuntu aheruka kwicira muri ako kabari akamujugunya mu muhanda akanyurwaho n’imodoka ebyiri, ibyo nabyo mudufashe ku byumva”.

Nyuma y’iki kibazo, ababwirwaga wumvaga bimyoza abandi bumiwe nk’abumvise ikibazo bwa mbere. Gusa ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yageragezaga kukivugaho, yavuze ko ibi byabaye mu bihe by’iminsi Mikuru isoza umwaka wa 2019, ko umuntu wagonzwe raporo bahawe ivuga ko ari umuntu utazwi, ndetse n’imodoka yamugonze ikaba yarafashwe. Avuga ko amakuru y’uko uyu muntu yavuye muri ako Kabari bayumvanye izi ntumwa za rubanda. Nubwo umuyobozi w’Akarere yasabye ko umukozi wa RIB n’umuyobozi wa Polisi bagira icyo bavuga, byarangiye nta mwanya bahawe kuri iki kibazo.

Si ubwa mbere muri Ruyenzi havuzwe umuntu wishwe agatabwa mu muhanda, bikarangira raporo zakozwe zigaragaza ko uwapfuye yagonzwe n’imodoka. Abaturage bavuga ko ibi byose ari ingaruka za ruswa iri muri zimwe mu nzego zigeze n’aho aho abakagombye gukurikiranwa bakingirwa ikibaba ubundi bakagirwa inama yo guhunga ngo ibibazo bibanze byibagirane, ibindi hashakwe inzira yatuma bazimanganya ibimenyetso cyangwa se hungwe abafitanye ikibazo.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze waganiriye n’intyoza.com kuri iki kibazo cya Mushi yagize ati “ Byambereye amayobera, si navuga ngo ni ibiki? Bamwe baravuga ngo Mushi yafashe uriya muntu ngo amujugunya mu modoka zimuca hejuru abandi bakavuga ngo hari ukuntu yabibaradinze na Traffic (polisi) bakabyita ko ngo iyo modoka ariyo yamugonze. Njyewe nabuze icyo mfata n’icyo ndeka”.

Kuba uyu muyobozi yaba hari icyo azi ku gufata ku ngufu abakozi bakoreshwa n’uyu Mushi mu kabari yagize ati“ Ntuzi ko se igihe yafataga umuntu ku ngufu, baranamufunze, urumva rero ntumbaze ngo byo byarangiye bite kandi yari ari mu maboko y’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, sinzi ngo ukuntu yatanze akantu biroroha”.

Kuri iki kibazo, intyoza.com yashakishije uyu Mushi kuri Terefone ye ngendanwa, nyuma y’igihe kitari gito ihamagarwa tukabwirwa ko iri hanze y’Igihugu nawe aho tumuboneye nyuma y’ubutumwa twamwoherereje, akanavuga ko atari hafi ko ariko ashobora kuza kuri iki cyumweru cya Tariki 12 Mutarama 2020, twamuhaye ubutumwa ngo agire icyo avuga kubimuvugwaho.

Mu butumwa yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, nubwo burimo hamwe hagiye hagoye gusoma ariko twagerageje kugenekereza yagize ati “ Uretse ko ntazi uwabivuze ashobora kuba hari ibyo agamije, urukiko naburaniyemo uzabaze uko byagenze gukubita umuntu nkamujugunya mu muhanda naba ntagira ubwenge. Ese nasezeranye n’imodoka cyangwa babaze abaganga, ninjye ashaka azambona Misiyo ye ayihabwe”.

Ku gufata ku ngufu umukobwa akoresha, agira ati“ Hari umukobwa nakoreshaga baguriye ajya kundega ko namufashe ariko murukiko avuga ko yambeshyeye”.

Byinshi mu bibazo byagaragajwe n’izi ntumwa za Rubanda birimo iby’ibikorwa remezo byangiritse cyangwa se bikaba bitagera ku baturage, hari ibibazo bwite by’abaturage, hakaba urugomo, ubusinzi, ubwicanyi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, ibibazo mu mashuri n’ibindi bitandukanye bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Ibi byose hamwe n’ibindi, intyoza.com izagenda ibigarukaho mu bihe bitandukanye biri imbere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Kamonyi: Haravugwa urupfu rw’uwakubitiwe mu kabari hagakorwa dosiye ko yagonzwe n’imodoka

  1. Migambi January 12, 2020 at 10:27 pm

    IBI NI IBISANZWE MURI KAMONYI
    AKARENGANE KAHAWE INTEBE KANDI TWARABIMENYEREYE

  2. Alias January 14, 2020 at 5:15 am

    Daphrose yagiye guhaha agezeyo bamwiba bitanu. Iyo aza kugira ikofi ntabwo bari kumwiba. Ufite ikofi ntiyibwa.

Comments are closed.