Rubavu: Bateye umugongo amabwire n’ibihuha byababuzaga kwikingiza EBOLA

Bamwe mu baturage bambukiranya umupaka wa Congo n’u Rwanda, ahazwi nka Petite Barierre, mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ibihuha no kumva amabwire byari byaratumye hari bamwe batinya kwikingiza EBOLA. Kwigishwa, gusobanurirwa ndetse n’ubuhamya bw’abakingiwe, byatumye umubare munini w’abaturage witabira urukingo.

Maragahinda Jean Pierre, utuye mu Murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mutarama 2020 amusanze ku mupaka muto (Petite Barierre), ko hari bamwe mu baturage bari baratinye kwikingiza EBOLA babitewe n’amabwire ndetse n’ibihuha byavugwaga kuri uru rukingo.

Ati“ Abenshi bari baranangiye ngo wenda hari ingaruka zababaho, ingaruka wenda zo kuvuga ngo ni ibintu badushyiramo tutazi, ngo wenda ntawe uzi ibyo abazungu bakora, wenda ngo dushire, ariko njyewe nabonye ko nta kibazo uretse umunsi wa mbere ntasinziriye neza. Hari n’abavugaga ko uwakingiwe atabasha gutera akabariro (kurongora), ngo wenda ni ugushaka ngo babafungire imbyaro n’ibiki byose, nabyo barabivugaga ariko njye numva nta kibazo”.

Ababyeyi bamwe bati ubuzima burahenda. Leta yagize neza kudushakira uru rukiko rw’indwara yahitanye abasaga ibihumbi bibiri mu baturanyi twirirwa duhuzwa no gushaka imibereho.

Maragahinda, nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri yikingije, agira inama bagenzi be n’abandi baturage muri rusange ko bakwiye kwikingiza, ku mpamvu z’inyungu z’ubuzima bwabo cyane ko bambukiranya umupaka bajya mu bice bitandukanye bya Congo ivugwamo EBOLA, aho bashobora guhura n’uyirwaye akaba yabanduza bityo bakaba bashyize ubuzima bwabo mu kaga n’ubw’imiryango bakomokamo.

Rukizangabo Kwitonda Methode, aganira n’intyoza.com ku mupaka muto( Petite Barierre) ahakingirirwa abaturage, avuga ko nta kibazo na kimwe aragira nyuma yo gufata urukingo. Mbere yo gukingirwa, avuga ko abaganga babasobanurira ko bishoboka ko hari igihe umuntu yagira ibibazo runaka nko kugira umuriro, kurwara umutwe bitewe no kwakira uwo muti winjiye mu mubiri kimwe n’indi miti yose. Gusa ngo mu gihe hari akabazo, ukagize yakwegera abaganga nubwo ngo we ntacyo arabona.

Akomeza avuga ko mu makuru bagiye bumva nk’abaturage ari uko abantu basaga ibihumbi bitatu barwaye EBOLA mu gihugu cya Congo, bajyamo kenshi kubwo gushakisha imibereho, abasaga ibihumbi bibiri yabahitanye. Akavuga rero ko kwikingiza ari uburyo buzima bwo kwirinda no kumva utekanye.

Agira inama abagitinya bagendeye ku mabwire n’ibihuha bumva, ati“ Inama nabagira ni imwe, bareke kumva ibihuha. Hari ibihuha biri kugenda bitambuka! Hari ibyo numvise ngo bitera ubugumba, ngo imisatsi iri gupfuka, njye nta musatsi nigeze mpfuka! Ni ukubeshya ni baze bafate urukingo barinde ubuzima bwabo kuko EBOLA ni indwara mbi, yica nabi, ni baze barinde ubuzima bwabo, akazi kabo kabashe kugenda neza bafite amagara mazima”.

Lt Col Dr William Kanyankore, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko mu bikorwa byo gukingira abaturage hari ibihuha byagiye bikwirakwizwa ariko ko bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe imyumvire y’abaturage yazamutse ubu bakaba bitabira cyane gufata urukingo aho mbere batangiye bakira abantu batageze no ku ijana ku munsi ariko ubu bakaba bageze ku gukingira abasaga 300 ku munsi.

Ku ikubitiro, uru rukingo rwatangiye guhabwa abantu bigaragara ko bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura/zwa EBOLA, nk’abaturiye imipaka n’abayikoraho.

Asaba abaturage kwima amatwi abababeshya, ahubwo bakegera abaganga, bagasobanurirwa ibyiza byo gufata uru rukingo kuko rwizewe. Avuga ko rutangirwa Ubuntu kandi ku bushake. Ko kwikingira ari ukwirinda no kurinda Igihugu muri rusange.

Abamaze guhabwa uru rukingo mu gihe kitaragera ku kwezi batangiye kurutanga, mu Karere ka Rubavu nkuko Lt Col Dr Kanyankore abivuga barasaga ibihumbi bitandatu, mu gihe ushyizemo n’abakingiriwe I Rusizi bose hamwe basaga ibihumbi umunani. Mu mabwiriza y’uru rukingo, ni uko abana bari munsi y’imyaka ibiri kimwe n’abagore batwite badahabwa uru rukingo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →