Gikondo: Abakirisitu Gatolika bahishuye ibanga bakoresheje mu kubaka Kiliziya ijyanye n’igihe mu gihe gito

Ku munsi mukuru wa Mutagatifu Visenti Palloti witiriwe paruwasi ya Gikondo wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mutarama 2020 nibwo hatashywe ku mugaragaro ingoro y’Imana, Kiliziya yaguye ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali. Ni gikorwa cyakozwe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa Alikidiyoseze ya Kigali Antoine Kambanda, aho yarikumwe na Musenyeri intumwa ya Papa mu Rwanda, bari kumwe n’umukuru w’umuryango w’Abapallottini mu Rwanda, Congo no mu Bubiligi n’abandi bayobozi bo munzego zitandukanye za Leta.

 

Kuri uyu munsi, byari ibyishimo n’ umunsi mwiza udasanzwe ku mbaga y’abakiristu Gatolika by’umwihariko ab’i Gikondo aho bishimiraga Ingoro y’Imana biyujurije mu gihe gito.

Mu gihe gitoya cy’amezi makumyabiri gusa, kubufanye bw’abakiristu ba Gikondo ndetse n’inguzanyo basabye muri banki bubatse Ingoro y’Uhoraho. Nyuma yo kuyuzuza bakayitaha, mu byishimo byinshi bahishuye ibanga bakoreshe kugira ngo biyubakire ingoro y’Imana ariyo Kiliziya nziza yitiriwe Mutagatifu Visenti Palloti.

Umukiristu uhagarariye abandi akaba n’umuyobozi wungirije w’inama nkuru ya paruwasi Gikondo Murenzi Vincent yavuze ko hari ibanga bakoresheje kugira ngo bubake ingoro y’Imana, Kiliziya ijyanye n’igihe ndetse ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umugi wa Kigali. Kugira ngo bigerweho kandi vuba hari ibanga bakoresheje ariyo yo kuba ibango ry’ibanga ndetse n’ibango ry’imibare ariryo bise itafari binyuze mu miryango remezo.

Yagize ati”Ndashimira cyane abakiristu b’i Gikondo bitanze bakoze uko bashoboye kugirango bigerweho. Kubigeraho ntabwo byari byoroshye, kubigeraho tubikesha ubwitange, ubushake, umurava by’ intumwa nziza z’abapadiri b’abapallotini n’abarayiki ndetse ubushobozi mu mafaranga bwaratanzwe mu ibanga twakoresheje ariryo ibango ry’ubushake n’ibango ry’imibare aho umuturage yatangaga amafaranga uko yishoboye aribyo twise itafari. Ubu ntitwabura kuvuga ko Imana isigaye yirirwa i Gikondo ikanarara i Gikondo kuko n’abari baragiye gusengera ahandi batangiye kugaruka”.

Yasoje ashimira byimazeyo abagize uruhare mu iyubakwa rya kiliziya cyane cyane Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gikondo Rwasa Chrysante, umwe mubantu bagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya kiliziya.

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda yavuze ko ikintu twese tuba dushaka ari Imana mubuzima bwa buri muntu kuko ariyo iduha ubuzima bwiza, ko Ingoro y’Imana ariyo Kiliziya ari ahantu abantu bahurira dusanga ijambo ridutungira ubuzima.

Yagize ati” Ingoro y’Imana ni uburyo bwo guhura ni Imana , ingoro y’Imana ni ahantu duhurira n’Imana, ingoro y’Imana ni isoko y’ubuzima nkuko umuhanuzi  abivuga “.

Yakomeje avuga ko Imana yatashye i Gikondo, ababwira ko umucyo w’Imana watashye iwabo, avuga ko muri iyi Ngoro abakiristu bajya bahagana bazajya bahura n’Imana n’urukundo rwa Yezu kiristu, abasaba ko bakomeza kuzirikana umurajye ukomeye Yezu yabahaye, bajye bahora bazirikana ukarisitiya ntagatifu.

Ati” Icyi ni ikimenyetso cy’ukwemera n’imbaraga z’ukwemera, ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye, ibikorwa byiza bigaragazwa n’urukundo rw’Imana .Abuzukuru n’abazukuruza bacu bazasanga ibikorwa by’ukwemera kwacu”.

Musenyeri akaba n’intumwa ya Papa mu Rwanda yavuze ko ubutagatifu atari ubwabihaye Imana gusa, ahubwo ko bushyira no kubana b’Imana binyuze mu rukundo nkuko mutagatifu Visenti palloti yahoraga yifuza kugira neza, yifuza kuba umwambaro w’abambaye ubusa.

Aboneraho no kubwira abari bitabiriye igikorwa cyo gutaha ingoro y’Imana, abibutsa ko abakiristu aribo ngoro y’ukuri ya kiristu, avuga ko uko ingoro isa neza ariko n’aba barushaho gusa neza nkayo, anabasaba ko bakomeza kuba amabuye mazima yubaka kiliziya ndetse na sosiyete babamo bagahora bashima Imana barushaho kugira ubuntu.

Kiliziya yatashwe yitiriwe mutagatifu Visenti Palloti y’i Gikondo ku munsi mukuru wa Mutagatifu Visenti Palloti, iherereye mumujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro yashinzwe mu mwaka w’1976, icyo gihe yari ifite abakristu 800 gusa, nyuma baje kugenda biyogera mu gihe cya misa ubushobozi bwo kwakira abakiristu buba buke hakaba hatoya, mu guhangana n’ikibazo hongerewe umubare wa misa ziba 5. Sibyo gusa kuko nta nubwo inyubako yayo yari ijyanye n’igihe;  iyi kiliziya yatangiye kuvugururwa muri Mata 29  /2018 ikaba imaze amezi 20 gusa  yubakwa.

Kuri ubu iyi kiliziya yakwakira abantu barenga igihumbi na magana atanu (1500) bicaye neza. Mu mpande hirya no hiryo za kiliziya hari amazu mberabyombi atatu manini n’ibiro by’abapadiri bigeretse kabiri ndetse n’inzu z’ubucuruzi kandi harateganwa no kubakwamo aho abapadiri bazajya baba byose hamwe byuzuye.

Iyi Kiriziya hamwe n’ibiro by’abapadiri byuzuye bitwaye amafaranga angana na Milliyoni magana arindwi na mirongo ine na zirindwi n’ibihumbi magana inani mirongo itanu n’icyenda n’amafaranga magana atatu n’atandatu (747.859.306F). Muri aya yose uruhare runini ni urw’abakiristu kuko bo bonyine batanze 52 ku ijana.

Agaciro k’imirimo yose (hamwe n’isigaye gukorwa) kari muri Miliyoni maganacyenda na makumyabiri n’ibihumbi ijana na mirongo itatu na kimwe n’amafaranga magana ane makumyabiri n’atanu  (920.131. 425F).

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Gikondo: Abakirisitu Gatolika bahishuye ibanga bakoresheje mu kubaka Kiliziya ijyanye n’igihe mu gihe gito

  1. Mugisha January 23, 2020 at 10:59 am

    Mudutambagize imbere mu kiliziya

Comments are closed.