Gasabo: Umuturage yafashwe na Polisi akekwaho gukoresha umwana nk’umukozi wo mu rugo

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya ababuza abana uburenganzira bwabo bakabakoresha ibinyuranyije n’amategeko. Ni muri urwo rwego kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2020, mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali mu kagari ka Agateko Polisi y’u Rwanda yahafatiye umuturage witwa Tuyishime Sarah ufite imyaka 28 wakoreshaga umwana ufite imyaka 13.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko hari amakuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze ko uyu mugore yakoreshaga umwana muto imirimo yo mu rugo gusa nta sobanura umubare w’amafaranga yari yaramwemereye kujya amuhemba.

Yagize ati: “Abayobozi baturanye n’uriya mugore baduhaye amakuru ko akoresha umwana, tujyayo dusanga koko uwo mwana akora imirimo itandukanye yo mu rugo mu gihe nyamara yakagombye kuba ari mu ishuri yiga”.

CIP Umutesi avuga ko uwakoreshaga uyu mwana yamukuye iwabo ku ivuko mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata, yamuzanye tariki ya 23 Ukuboza 2019,  yari yahamagaye iwabo abasaba ko bamushakira umukozi wo mu rugo bamwoherereza umwana w’imyaka 13, nawe amaze kubona ko ari umwana ntiyamusubiza iwabo ngo ajye kwiga.

Yakomeje kwibutsa abanyarwanda muri rusange ko binyuranyije n’amategeko gukoresha umwana imirimo nyamara yakagombye kuba ari mu ishuri yiga.

Yagize ati: “Uriya wakoreshaga umwana yahutaje uburenganzira bw’umwana, yakagombye kuba ari ku ishuri nk’uko abe nabo bajyayo. Ariko yamukoreshaga imirimo yo mu rugo. Ntabwo byemewe; binyuranyije n’amategeko, nibyo duhora dukangurira abanyarwanda”.

CIP Umutesi yashimiye abayobozi bo mu murenge wa Jali batanze amakuru, asaba abaturarwanda muri rusange kugira uruhare mu kurwanya abahonyora uburenganzira bw’abana babavutsa amahirwe yabo.

Tuyishime wafashwe akoresha uriya mwana yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata. Ni mu gihe ababyeyi b’uyu mwana bahamagawe ngo baze bajyane umwana mu ishuri ajye kwiga nk’abandi.

Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ingingo ya 6 igena imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) ariyo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana; imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana; imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →