Kamonyi: Umwarimu avuga ko ibihumbi 500 byatumye yimwa umwanya yasabye (Mutation)

Dusabumuremyi Noel, umwarimu wasabye kwimurwa (Mutation) avanwa I Rusizi mu Bugarama akazanwa mu karere ka kamonyi kwegera abo mu muryango we, avuga ko ibihumbi magana atanu byatumye yimwa umwanya yasabye ugahabwa undi.

Dusabumuremyi, yabwiye intyoza.com ko amakuru yahawe na bamwe mu barimu n’abayobozi b’uburezi bari kumwe mu itorero ry’abarimu ari uko umwanya yari yasabye yawambuwe kuko hari umwarimu kazi wawuhawe atanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu(500,000Frws).

Abajijwe n’umunyamakuru niba umwanya we waba waragurishijwe yagize ati“ Waragurishijwe cyane rwose, kuko n’ikigo bari banshyizeho bagiye gutanga imyanya ( Placement), hari umuhungu w’inshuti yanjye uziranye n’uwari uri muri iyo Placement yaramuhamagaye amubwira n’aho bari banshyize, byose. Amubwira n’umudamu bahashyize nyine ukuntu hajemo jeu ukuntu. Numvise bavuga yuko nyine ngo batanze amafaranga ibihumbi magana atanu(500,000Frws)”.

Dusabumuremyi, avuga ko abayobozi b’Uburezi mu karere ka Kamonyi aribo ba nyirabayazana mu kwimwa umwanya yari yasabye, bitwaje ko yari mu itorero ry’abarimu bakawumuriganya.

Ubwo yitabiraga itorero ry’abarimu, umwe mu bashinzwe uburezi ngo yaramuhamagaye amubuze kuri Terefone ye ngendanwa, amuhamagara ku ya mama we kuko yari yayishyize ku byangombwa yatanze, ubwo bavuganaga na Nyina umubyara yababwiye ko ari mu itorero ry’abarimu, bamubwira ko navayo azahita amubwira akabahamagara bakamubwira ibyangombwa ategura.

Kuba abashinzwe uburezi barahamagaye Mama we bakavugana, bakamubwira ko umuhungu we yemerewe umwanya, bakamubwira ko naza azihutira kumubwira agahamagara akabwirwa ibyangombwa ashaka kugira ngo azaze atangira akazi, ibi ngo ni kimwe mu bihamya cyo kuba ibyo bamukoreye barabikoze babigambiriye kuko bari bazi neza ko ari mu itorero.

Dusabumuremyi Noel, avuye mu itorero, akabwirwa amakuru na Mama we ko yemerewe umwanya I kamonyi, yahise ahamagara ukuriye uburezi mu karere ka Kamonyi ariko ngo atungurwa no kubwirwa ko umwanya we bamubuze bakawuha undi mwarimu.

Ati“ Naramuhamagaye arambwira ngo twari twagufashe ariko twabonye uri gutindamo gake dufata undi”.

Kayijuka Diogene, umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka kamonyi abajijwe n’umunyamakuru w’intyoza.com impamvu batanze umwanya kandi bari bazi aho uwo bawemereye ari(mu itorero) yasubije ati “Twabwirwaga n’iki se ko ariyo?”. Akomeza avuga ko atari kurutonde rw’abo yohereje kandi ko abarimu bose bataryitabiriye.

Kayijuka, avuga ko bamuhamagaye bamubuze bahamagara mugenzi we wundi, ko atari ikizamini ngo avuge ko bamuciyeho. Avuga ko ari kimwe nuko batari kumuhamagara bagahamara undi.

Akomeza ati“Ibyo bintu aririmbamo akarengane, yaririmbamo akarengane agashingira kuki?”. Akomeza avuga kandi ko n’uwamusimbuye nta kindi amurusha uretse kuba yaritabye kare. Avuga ko kuba yaragiye mu itorero ntaryo bamwoherejemo, bityo nta n’urubanza rurimo.

Kayijuka Diogene, avuga ko uyu mwarimu yanandikiye ubuyobozi mu karere; umuyobozi w’akarere (Mayor) n’umwungirije ariko ngo context (uko ikibazo giteye) barayumva. Akomeza avuga kandi ko wenda iyo aza kuba ari umwarimu wa Kamonyi bafite kuri list (ku rutonde), ubu bakaba batamufite aribwo yari kuvuga ko bamurenganije kandi hari aho bamwohereje bari bazi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →