Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwamahoro Prisca kuri uyu wa 05 Gashyantare 2020 yabwiye abitabiriye umuhango wo gutangiza umwaka w’ubukangurambaga bwo Gusoma no kwandika ko usezereye ubujiji, akamenya Gusoma no kwandika ko aba asatira imibereho myiza n’iterambere.
Visi Meya Uwamahoro, yasabye buri wese guhaguruka akababazwa n’uko hari uwo azi utazi gusoma no kwandika bityo akamufasha, akamuyobora mu nzira imuganisha ku isomero cyangwa ku ishuri ku bakiri bato kuko ngo gutandukana n’ubujiji ukamenya Gusoma no kwandika ari inzira isatira Imibereho myiza n’iterambere.
Yasabye buri wese guhaguruka ikibazo akakigira icye, agatanga ubufasha mu mbaraga zose afite. Ati“ Dukwiye guhaguruka tugafasha abaturage, tugafasha abavandimwe, tugafasha bene wacu bakamenya gusoma no kwandika kuko amahirwe arahari mu masomero, arahari mu ishuri”.
Yakomeje ati“ Buri wese akwiye kubabazwa n’umwana w’umunyarwanda, n’umuturage utazi gusoma no kwandika. Muri iyi gahunda, buri wese atware umutwaro wo gutekereza ba bantu bari iwe, ba baturanyi, bamwe mwiganaga uyu munsi bakaba batari mu ishuri, mudufashe tubagarure mu ishuri bige bamenye gusoma no kwandika, abandi bagane amasomero twubake u Rwanda tubeho neza dutekane”.
Uwamahoro Prisca, yakomeje asaba ababyeyi gufasha abana mu gihe bavuye ku ishuri, bagasubiramo amasomo ndetse bagafasha umwana kuko biha umubyeyi gukurikirana imyigire ye, bikanatera akanyabugabo umwana kuko aba yumva ashyigikiwe.
Nshimiyimana Jean Bosco, umubyeyi witabiriye iyi gahunda yabwiye intyoza.com ko mu burere n’uburezi bw’umwana bisaba ko ababyeyi baba inshuti z’abana, bakubaka ubumwe butuma umwana atabona nk’uwajyanwe ku ishuri bya nikize, ndetse no mu gihe umubyeyi akurikirana imyigire ye akabona ko ari mu neza ye.
Asaba kandi ababyeyi ko mu gihe bubaka ubucuti n’abana babo, bakwiye no kubaka umubano mwiza hagati yabo n’abarezi kugira ngo ubu bufatanye bwa bombi burusheho kubaka ahazaza h’umwana. Avuga ko uyu munsi nta rwitwazo ruhari ku muntu wese ku bijyanye no kuvuga ko atazi gusoma no kwandika ngo kuko amashuri n’amasomero Leta yarabiteguye, igisabwa kikaba ko buri wese agana inzira imworoheye.
Mugenzi Edouard, nawe ni umwe mu babyeyi uvuga ko ubujiji bwa mbere ari ukutamenya gusoma no kwandika. Asaba buri mubyeyi kumva ko ibya cyera ataribyo by’ubu, ko n’ukuze utabasha kujya mu ishuri hari amasomero. Asaba by’umwihariko ababyeyi kwibuka ko umurage n’umunani by’uyu munsi ku bana ari amashuri.
Kayijuka Diogene, ushinzwe uburezi mu karere ka Kamonyi avuga ko intego y’ubu bukangurambaga ari ugukangurira Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abana bato umuco wo gusoma kuko ari intangiriro yo kujijuka no kumenya byinshi.
Yibukije ko ibitabo biri ku ishuri bitagenewe kuhabikwa, ko ahubwo abana bagomba kubisoma, bagataha bakanabifashwamo n’ababyeyi. Asaba ko buri mubyeyi akwiye nibura kugenera umwana iminota cumi n’itanu yo gusoma no gusubiramo amasomo byaba ngomwa akamwegera akamufasha, akanareba ko koko arimo gusoma. Avuga kandi ko umuco wo guhana amakuru hagati y’umwana, umubyeyi na mwarimu uzafasha mu gukurikira neza imyigire n’imyitwarire y’umwana.
Gahunda y’ubukangurambaga ku kumenya gusoma no kwandika yatangijwe none mu gihugu hose. Yateguwe na Minisiteri y’uburezi ifatanije n’umufatanyabikorwa wayo, USAID Soma Umenye, aho bibanda cyane mu guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda himakazwa umuco wo gusoma.
Mu karere ka Kamonyi, uretse ibigo by’amashuri bisanzwe byigwamo n’abana baba inshuke, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, hari n’amasomero 135 y’abakuze aho umwaka ushize kugera mu kwezi kwa Kane abagera ku 3638 bahawe ibyemezo( Certifcat) ko bazi gusoma no kwandika.
Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga buzamara umwaka wose igira iti” Mumpe Urubuga Nsome”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com