Me Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi beguye ku bunyamabanga bwa Leta(MoS)

Amakuru atangazwa n’ibiro bya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, ni ay’uko kuva muri iri joro rya tariki 6 Gashyantare 2020 bamaze kwakira ubwegure bwa Me Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera hamwe na Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, itangazo ryashyizweho mu ma saa tanu z’iri joro, bagaragaza ko yakiriye ubwengure bw’aba bayobozi bari muri Guverinoma y’u Rwanda.

Kuri Me Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, nta kabuze ko benshi batekereza ko impamvu itumye yegura ari uguhutaza aherutse gukorera umukozi w’Igitsina gore wo muri Kampuni ya ISCO ishinzwe gucunga umutekano, ubwo byavuzwe ko yamuhiritse akagwa hasi yanze gusakwa.

Dr Munyakazi Isaac

Kuri Dr. Isaac Munyakazi, biragoye kugeza ubu kuba abantu bagira icyo bavuga ku mpamvu zateye ukwegura kwe, nubwo Minisiteri asanzwemo ivugwamo ibibazo by’uruhuri bibangamiye uburezi bw’u Rwanda.

Dore uko iri tangazo ryo mubiro bya Minisitiri w’intebe rivuga:

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →