Kirehe: Inzoga zitemewe zitwa “Ibiseyeye” zafatiwe mu baturage ziramenwa, bahabwa ubutumwa

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abaturage b’akarere ka Kirehe kwirinda kunywa, gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje kugaragara. Bagaragarijwe ko, usibye kuba zabagiraho ingaruka ku buzima mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kiri imbere, izi nzoga ziri mu bibahungabanyiriza umutekano.

Ibi babiganirijwe nyuma yo kumenera mu ruhame izo nzoga zitemewe zingana na litiro 700 zizwi ku izina ry’Ibiseyeye, zafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya  05 Gashyantare 2020 zihita zimenwa. Izi nzoga zafatiwe mu murenge wa Gahara mu kagari ka Nyakagezi, nyuma yo kuzimena nibwo Polisi y’u Rwanda yatanze ikiganiro mu baturage.

Izi nzoga zafatanwe abaturage batatu aribo: Kaberuka Vedaste w’imyaka 42 wafatanwe litiro 200, Nkundimana Antoine w’imyaka 41 wafatanwe litiro 100 na Mukandebe Velentine w’imyaka 35 wafatanwe litoro 400. Aba bose bakaba barafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi ikorera muri uwo murenge ku bufatanye n’izindi nzego.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko aba bantu kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bagaragaje ko mu ngo za bariya baturage hengerwa izi nzoga, bakazicuruza ndetse bakanaziranguza.

Yagize ati: “Nta kindi cyakozwe nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, dushimira uruhare rwabo n’ubufatanye mu gukumira ibyaha bitaraba, abapolisi bakorera muri uyu murenge wa Gahara ku bufatanye n’izindi nzego bahise bakora umukwabu wo gufata aba bantu n’ahandi hose batekerezaga ko haba hakorerwa izi nzoga”.

CIP Twizeyimana avuga ko izi nzoga ibintu zikorwamo biteye amakenga ku buzima bw’abazinywa ndetse zikaba ari nazo zituma bakora ibyaha.

Ati: Izi nzoga abaturage bavuga ko bazikora mu musemburo wa Pakimaya, ifu y’imyumbati, imiravumba, ibikakarubamba n’imibirizi, ibi byose iyo babivanze ngo bituma zishya vuba bagahita bazigurisha abaturage. Uwazinyoye ata ubwenge zikagira uruhare mu gutuma akora ibyaha bitandukanye bihungabanya ituze n’umutekano by’abaturage”.

Aha niho umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yahereye asaba abaturage kureka izi nzoga ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru y’aho babonye zengerwa cyangwa zicuruzwa.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye izi nzoga zigaragara zikamenwa, abakangurira kujya bakora ibikorwa byemewe n’amategeko bakirinda ibibagusha mu gihombo no mu bihano. Abaturage bishimiye inama bahawe, biyemeza ko bagiye kuba intangarugero mu guhashya izi nzoga n’ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe aho babibonye hose.

Iteka rya Minisitiri Nº001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo mu ngingo ya 5 bagaragaza ko inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 bavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Mu gika cya Gatatu muri iri tegeko bagaragaza ko ufatanwe ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →