Kamonyi: Abafashamyumvire ni andi maboko mu muryango RPF-Inkotanyi

Mu nama y’inteko y’umuryango RPF Inkotanyi kuva ku rwego rw’Umurenge n’Akarere yateranye kuri uyu wa 08 Gashyantare 2020, bagarutse ku ruhare rw’abafashamyumvire umuryango washyizeho babiri ku mudugudu, bagaragaza ko ari izindi mbaraga, amaboko n’ijisho mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Alice Kayitesi, Chairperson w’umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ari nawe muyobozi wako, avuga ko abafashamyumvire bafite uruhare rukomeye cyane mu kugaragaza ibibazo bibangamiye abaturage no kubikemura.

Alice Kayitesi/Chairperson w’Umuryango RPF Inkotanyi akaba n’umuyobozi w’Akarere ka kamonyi.

Ati “ Uruhare rw’Abafashamyumvire ni uruhare rukomeye cyane mu bijyanye no kugaragaza ibibazo, ariko no kubigiramo uruhare mu kubikemura”. Avuga kandi ko hatoranijwe abantu babiri kuri buri Mudugudu b’inyangamugayo, bafite ubushake mu gufasha ko ibintu bihinduka mu Midugudu.

Akomeza ati“ Batubereye igisubizo ku bibazo wasangaga hirya no hino mu Mudugudu, rimwe ugasanga umuntu arigira ntibindeba ahandi ugasanga arabifata nk’ibisanzwe”. Ashimangira ko mu gihe gito bamaze hari ibibazo bagaragarije umuryango bibangamiye abaturage ubu bakaba barimo kubishakira ibisubizo bafatanije n’abaturage.

Umugiraneza Marthe, umunyamuryango akaba n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika avuga ko abafashamyumvire aho batoye neza bafite uruhare rugaragara mu mpinduka ziganisha aheza.

Ati“ Abafashamyumvire mu by’ukuri nk’aho batoye neza, umusaruro ugenda ugaragara kuko ubundi umuturage w’inyangamugayo iyo hari ibitagenda n’ibitameze neza arabivuga kandi igihe ikintu cyose cyagaragaye nk’ikibazo abanyamuryango baba bahari kugira ngo bagishyire mu buryo”. Akomeza avuga ko hari ibibazo byajyaga bitinywa kuvugwa ariko aba ngo ni andi maboko yavutse n’ijisho by’umuryango mu kuzana impinduka nziza mu mibereho y’umuturage.

Petronille Mukandekezi RPF i Runda.

Mukandekezi Petronille, umugenzuzi mukuru w’umuryango mu Murenge wa Runda avuga ko abafashamyumvire bahinduye byinshi. Ati “ Bahinduye ibintu byinshi kuko kuba bari mu Mudugudu aho begereye abaturage babasha kubona byihuse ibibazo byugarije abaturage ndetse bakabasha kubona n’igikenewe kugira ngo Umudugudu utere imbere cyangwa se ibibazo bikemuke”.

Akomeza avuga ko bafasha inzego z’umuryango zisanzwe ndetse bakazitungira agatoki aho ikibazo kiri kugira ngo kibashe gushakirwa igisubizo, noneho bakanabasha kwicara nk’abanyamuryango ndetse n’abaturage muri rusange bakareba ibyo babasha gukora batagombeye gutegereza andi maboko ashobora no kuza atinze kandi bitari ngombwa.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, bahamya ko mu bufatanye n’aba bafashamyumvire ibibazo byinshi bizagenda bikemuka, ndetse ngo kubera umuhate n’umurava bafite byinshi mu bibazo birimo gukemuka babikesheje ubu bufatanye no kuba begera ubuyobozi bw’umuryango bakajya inama, bakabereka aho bipfira cyangwa aho bitameze neza hasi hariya.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →