Nyagatare: Karama na Musheri harakekwa udukoko tumeze nk’inzige

Hashize iminsi ibiri mu karere ka Nyagatare habonetse udukoko tumeze nk’inzige. Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2020, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari ikipe yaje gukirikira iby’aya makuru. Baravuga ko hataremezwa niba koko ari inzige zageze muri aka Karere.

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyagatare baravuga ko babonye udukoko mu bice batuyemo, bagakeka ko ari inzige zabateye. Utu dukoko biravugwa ko aho twagaragaye ari mu bice by’ahitwa Karama na Musheri.

Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatangarije intyoza.com ko nta gihamya cy’uko udukoko twagaragaye ari inzige. Gusa avuga ko hari ikipe y’abahanga yaje kureba iby’aya makuru.

Ubwo yabazwaga n’intyoza.com niba koko amakuru y’uko baba batewe n’inzige ari ukuri yagize ati” Turahari ariko ntabwo barakomfaminga( confirmation-kwemeza) ko ari inzige, abahanga muri byo baje kubireba, hariyo team- ikipe irimo kubireba ngo bakomfaminge(bemeze) ko aribyo, rero ntabwo barabibona”.

Akomeza ati ” Turi muri Musheri, ejobundi twari twabonetse na Karama bajyayo, bari bakiriyo. Barimo barabikoraho ubushakashatsi ngo barebe, ariko ntabwo tuzi ko arizo kuko iyo arizo zirya ibibazi kandi izo babonye uyu munsi bari kuvuga Musheri bazisanze ahantu hari amazi, ntawe urakomfaminga rero”.

Visi Meya Murekatete, yemereye umunyamakuru ko hariyo abakozi ba RAB na Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo(Minagri).

Ikibazo cy’inzige, kimaze kuvugwa mu bihugu nka Uganda na Kenya. Aho zigeze ibimera biba bihuye n’akaga. Gusa nko mu gihubu cy’u Burundi hari amakuru yavuzwe ko ni zihagera bazaba basakiwe kuko ari ibiryo biteguye gukoza uburobe.

Ifoto twakoresheje ni ifoto shusho twakuye kuri internet ( si ifoto nyayo)

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Nyagatare: Karama na Musheri harakekwa udukoko tumeze nk’inzige

  1. I February 11, 2020 at 2:57 pm

    Iyi foto yari idukuye umutima!
    Murakoze kuduha amakuru mashya kandi vuba!

Comments are closed.