“Gukora kinyamwuga nibyo bizatuma tugera kubyo twifuza”- IGP Munyuza

Ibi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabibwiye abapolisi bagera ku bihumbi Bibiri (2,000) bakorera mu karere ka Rwamagana. Ni mu ruzinduko yagiriye muri aka karere asura abapolisi bakorera mu mashami atandukanye ndetse n’abo mu ishuri rya Polisi riherereye mu murenge wa Gishari (PTS-Gishari) nawo wo mu karere ka Rwamagana. Uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2020

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabwiye aba bapolisi ko ubu abanyarwanda batekanye kubera umutekano igihugu gifite kandi babigizemo uruhare.

Yagize ati:”Umutekano abaturarwanda bafite tugomba kuwusigasira, biradusaba rero gukomeza gukora kinyamwuga kugira ngo dukomeze kunoza inshingano zacu, ntitugomba kwirara kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere”.

IGP Munyuza yakomeje asaba abapolisi gukomeza kurangwa n’amahame n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, anabasaba gukomeza gukangurira abanyarwanda kwanga ikibi bafatanya na Polisi mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha aho biva bikagera.

Umuyobozi mukuru wa Polisi kandi yasabye aba bapolisi kurangwa n’isuku kuko isuku n’isoko y’ubuzima n’umutekano.

Yagize ati: “Nta suku nta mutekano, tugomba kugaragaza uruhare rwacu mu mibereho myiza y’abaturage kuko ahari isuku haba hari imibereho myiza, ahari imibereho myiza haba hari umutekano”.

Yakomeje abagaragariza ko aho umupolisi anyuze, aho atuye akwiye kugira uruhare mu isuku yaho, bikagaragarira mu bikorwa by’umupolisi bya buri munsi ndetse bikanatozwa abaturage kugeza bibaye umuco wa buri wese.

Buri mwaka uko utangiye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda busura abapolisi bose aho bakorera mu mashami atandukanye bakarebera hamwe uko umwaka ushize wagenze bagafatira hamwe ingamba z’umwaka mushya uba utangiwe.

Muri uyu mwaka wa 2020 iyi gahunda yatangiye tariki ya 28 Mutarama, itangizwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ubwo yasuraga abapolisi bakorera mu karere ka Bugesera.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →