Abanyeshuri ba MKU mu ishami rya Public Health mu nzira y’urugendo shuri kuri EBOLA

Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuzima rusange (Public Health) muri Mount Kenya University, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2020 berekeje mu rugendo shuri I Rubavu. Ni mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi no kumenya ingamba Leta yafashe mu gukumira no kurwanya icyorezo cya EBOLA. Baranasura Ikigo cyagenewe kwakira abarwayi bayo mu gihe yaba ibonetse ku butaka bw’u Rwanda.

Abanyeshuri bagiye muri uru rugendo shuri ni abarangiza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) ndetse n’icyiciro cya Kabiri (Bachelors) bose biga muri week end. Ni abanyeshuri basaga 30 bose bo mu ishami ry’ubuzima rusange (Public Health).

Bimwe mu bikorwa aba banyeshuri bagiye gusura mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi no kureba ingamba Igihugu cyafashe mu gukumira Ebola ku butaka bw’u Rwanda, harimo gusura ahakingirirwa abantu, cyane cyane ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe no gusura ikigo kimwe rukumbi u Rwanda rwashyizeho cyo kwakira kandi kikita ku barwayi ba Ebola mu gihe baboneka.

Bamwe mu banyeshuri ba Mount Kenya University baganiriye n’intyoza.com ubwo bahagurukaga I Kigali muri iki gitondo ahagana mu ma saa mbiri, bavuga ko uyu ari umwanya mwiza nk’abantu biga iby’ubuvuzi rusange aho harimo n’abakora mubigo by’ubuzima, wo kureba uburyo n’ingamba Igihugu cyashyizeho mu gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo nka EBOLA.

Bavuga ko kandi, ibi bibongerera ubumenyi, bakarushaho kumva neza no kumenya ukuri nyako bibonye, bikabafasha kugira uruhare mu gusobanurira abandi uburyo nyabwo bw’ubwirinzi no kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda, hakumirwa indwara nk’izi z’ibyorezo.

Mu myaka itatu ishize, indwara ya EBOLA yagaragaye cyane mu bihugu byo mu biyaga bigari by’umwiharimo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho mu mwaka wa 2018 hatangajwe abayirwaye basaga ibihumbi bitatu. Muri abo bayirwaye, hapfuye abasaga ibihumbi bibiri. U Rwanda mu gushaka uko rwa kumira rukanarwanya ko iyi ndwara yagera ku butaka bwarwo, rwashyizeho ingamba zitandukanye n’uburyo bwo kuyikumira cyane cyane imbaraga zishyirwa ku mipaka ku binjira n’abasohoka kimwe n’abaturiye imipaka. U Rwanda rumaze igihe rutangiye igikorwa cyo gukingira abaturage barwo, aho ibi bikorwa byatangiye mu kwezi k’Ukuboza kwa 2019.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →