Polisi y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 17 Gashyantare 2020 mu masaha y’igitondo, riravuga ko umuhanzi Kizito Mihigo wari umaze iminsi itatu afungiye muri Sitasiyo ya Remera yasanzwe yapfuye “Yiyahuye”.
Muri iri tangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Twitter, Polisi ivuga ko ahagana mu rukerera rw’i saa kumi n’imwe aribwo basanze umuhanzi Kizito Mihigo w’imyaka 38 y’amavuko yiyahuye, yapfuye.
Ntabwo muri iri tangazo hasobanurwa niba kwiyahura kwe yaba yimanitse cyangwa se hari imiti runaka yiyahuje. Gusa Polisi igaragaza ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye uyu Kizito kwiyambura ubuzima.
Isomere byinshi muri iri tangazo:
Munyaneza Theogene / intyoza.com