Rubavu: Hari ukutavuga rumwe kuwafungiranye abana 8 muri ruhurura

Abana 8 muri 12 bakunze kwibera muri ruhurura iri hafi n’ishuri ryisumbuye ry’Abayisilamu rya Gisenyi-ESIG ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare bafungiranywe muri Ruhurura bakunze kugangikamo. Kubafungirana byakoreshejwe ibisima byashyizwe ku mwobo wa ruhurura hatitawe kungaruka zabagiraho. Abashyirwa mu majwi ni ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze barimo Gitifu w’Umurenge wa Gisenyi, ariko we avuga ko ibi ntabyabaye.

Benshi muri aba bana, bari mu kigero cy’imyaka 11-13 bakaba barimo abiga mu mashuri abanza. Mubo bashyira mu majwi mu kugira uruhare mu kubafungirana nubwo ngo baje gufashwa n’abari hanze bakavamo, bikoma ubuyobozi  bw’inzego z’ibanze burimo na Gitifu w’Umurenge, aho ngo hari hagamijwe kubazanira imodoka ikabafatira hamwe bakajyanwa.

Mu mvugo z’aba bana, bagaragaza ko bamwe biga, n’abatajyayo ubu, bavuga ko bashaka kwiga. Bahuriza kandi ku kuvuga ko iyi mibereho itaboroheye bayiterwa n’ibibazo bigaragara mu miryango iwabo, aho hari n’uvuga ko yagiye mu rugo Nyina akamwirukankana avuga ko atamushaka( amajwi intyoza.com ifite). Bavuga ko ubuyobozi aho kwita ku gushakira ibibazo mu miryango bakomokamo ari nabyo ntandaro yo kwisanga mu mihanda, ahubwo  bahora aribo babonamo ikibazo.

Abantu bari bashungereye kuri ruhurura aho aba bana bagangika.

Nyuma yo gufungiranwa muri iyi Ruhurura akoreshejwe za sima, abana bavuga ko ku mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba inzego z’ubuyobozi zirimo n’iz’umutekano zahageze ariko zisanga bikuriyeho ibisima barazihunga.

Muri iki gitondo, aba bana bazindutse bakamejeje aho batashakaga umuntu n’umwe ubegera kuko bari bafite uburakari bwo kudashaka kubona umuntu wese.

Uwimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi ushyirwa mu majwi, ku murongo wa Terefone ngendanwa yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ibyo amubaza ntabyabaye.

Bamwe mu baturage bavuga ko iki gikorwa, cyo gufata abana bo mu muhanda biberaga  muri Ruhurura bagatwikirirwaho ibisima kidakwiye ku muntu uwo ariwe wese waba wabikoze. Kuhafunga, bavuga ko nta wundi wabikora atari abayobozi. Bahuriza ku gusaba ubuyobozi kwegera imiryango ikomokamo aba bana bakayiganiriza kuruta uko birukankana aba bana kuko kuhabakura badakemuye ikibazo kiri mu muryango bitarangiza iki kibazo muri rusange.

Iyi ruhurura, ni imwe muzakira amazi y’imvura ahamanukira aturuka mu bice bitandukanye birimo ahaherereye ikibuga cy’umupira cya Sitade Umuganda, hakaba andi mazi aturuka ahitwa Mbugangari n’ahandi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →