Nyaruguru: Dufite icyo nakwita “a very good Problem” mu buhinzi- Meya Habitegeko

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko abajyaga bavuga ngo aka karere ni ak’inzara n’ubukene bibeshyaga. Ahamya ko kaziraga imiyoborere mibi. Uyu munsi ngo nta nzara, nta n’ubukene bitewe n’imiyoborere myiza. Bafite ikibazo cyiza cyane mu buhinzi “a Very good Problem”, aho beza bakabura isoko. Ugenekereje mu kinyarwanda ” a very Good Problem”, ni nk’ikibazo gikomeye ariko cyiza”.

Kuba abaturage b’Akarere ka Nyaruguru mu bihe byatambutse barafatwaga nk’abantu b’abakene, bo mu gace kazahajwe n’inzara ndetse bakagera aho basuhuka, ibi ngo bireberwa mu ndorerwamo y’imiyoborere mibi, kuko uyu munsi ngo gukemuka kw’ikibazo atari uko hari ubundi butaka bushya bahawe, ahubwo ni imiyoborere myiza.

Meya Habitegeko ati” Ubu nta muturage ushobora guhunga ngo yishwe n’inzara, mu rugo hari ibyo kurya, ahubwo ubu ng’ubu ntabwo tukivuga ibyo kurya turavuga ku isoko. Amateka y’ubutebo, amateka y’inzara, amateka yo gusuhuka siyo tukirimo, turi mu mateka yo gukora nk’abandi tukihaza mubyo kurya tugasagurira amasoko. Aka ni akarere k’ubuhinzi, tudashyize imbaraga mu buhinzi ibindi byaba ari amagambo”.

Agira kandi ati” Iyo tureba ubuhinzi ntabwo tuburebera mu muturage wasohotse mu rugo rwe n’isuka akagenda agakubita agataha. Tureba ubuhinzi mu buryo bwagutse, niba umuhinzi afite ubumenyi buhagije, uko ubutaka bw’aho ahinga butunganije, uko isoko rihagaze. Ubu dufite icyo nakwita “a very good Problem” mu buhinzi. Umuturage aho avuga ngo nk’ubu uyu musaruro ndawugira nte? Ni ikibazo cyiza, kuko ejo hashize yaribazaga ngo arararira iki, arabaho ate, ubu buyobozi bumumariye iki?, ariko uyu munsi sicyo kibazo. Ahubwo ikibazo noneho aribaza ngo ubu buyobozi bumaze iki kubona neza imyaka yanjye nkaba ntari kubona isoko”?.

Meya Habitegeko, avuga ko iyo ugiye mu mateka y’Akarere ka Nyaruguru, unasanga hari amazina abaturage baho bari barahawe, “Abatebo”. Kuba barasuhukaga ndetse bakanicwa n’inzara, ibyo koko ngo byabayeho ariko iyo babireba uyu munsi babibonera mu kibazo cy’imiyoborere mibi yari mu Gihugu, aho kari akarere gasa n’akatereranwe.

Ahamya ko abaturage b’aka Karere ari inyangamugayo kandi bakaba abakozi nk’abandi. Ngo hari na debate (ibiganiro) zajyaga zibaho zivuga ko abaturage bakomoka I Nyaruguru ari abanebwe, ngo niyo mpamvu bicwa n’inzara. Avuga ko ibi byari ikinyoma cyambaye ubusa, ko ahubwo iyo umuntu ashaka guharabika abantu no gutuma babaho nabi atabura ibintu abahimbira.

Meya habitegeko, yemera ko abaturage b’I Nyaruguru koko bahingaga ntibasarure kubera guhinga mu bumenyi buke bwabo, aho batamenyaga ko ubutaka bwabo busharira bukwiye ishwagara

Nyuma y’uko ngo abaturage basabye Perezida Kagame ishwagara akayibaha ndetse abahinzi bagahugurirwa gukora ubuhinzi bubateza imbere banasagurira amasoko, ibintu byahinduye isura, umusaruro mu buhinzi urazamuka mu buryo bugaragara, bahindura amateka basigara barwana no kubona amasoko bashoraho ibyo bejeje.

Impuzandego y’umusaruru igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2013 kuger 2020 umusaruro wagiye wiyongera bitewe n’imbaraga zashyizwe mu kubaka Politiki nziza y’ubuhinzi, hatangwa inyongeramusaruro n’amahugurwa mu bahinzi.

Ibirayi byavuye kuri Toni 14 kuri Hegitali bigera kuri Toni 25 ndetse hakaba n’ahaboneka toni 29 kuri Hegiltali, Ibigori byavuye kuri toni 2 n’ibiro 820 kuri Hegitali bigera kuri Toni 3 n’ibiro 600 kuri Hegitali, ibishyimbo bishingirirwa bavuye kubiro 870 bagera kuri Toni 2 n’ibiro 100 kuri Hegitali naho Ingano bavuye kuri Toni 2 n’ibiro 640 bagera kuri Toni 3 n’ibiro 580 kuri Hegitali. Kwiyongera k’umusaruro ngo bigaragarira mu byo bahinga byose haba imusozi ndetse no mu bishanga.

Habitegeko François / Mayor Nyaruguru.

Habitegeko Francois, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru avuga ko ibi uwabyumva akagereranya n’ahandi ashobora kumva ko bakiri hasi. Avuga ko bari heza nubwo bifuza kugera kure heza hashoboka, ariko kandi ngo ntabwo mubyo bakora bigereranya n’ahandi, ahubwo bigereranya n’Ejo hashize h’akarere ka Nyaruguru, kandi ko inzira igana aheza bayikomeje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →