Nyanza: Umugore nadatekana ntabwo umugabo azatekana – Meya Ntazinda

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Elasme, kuri uyu wa 08 Werurwe 2020 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore, ku rwego rw’Akarere aho byabereye mu Mudugudu wa Gisake, Akagari ka Gacu, Umurenge wa Rwabicuma, yibukije ndetse asaba abagabo muri rusange guha agaciro abagore bakirinda icyabahutaza. 

Meya Ntazinda yagize ati ” Niba wowe Mugabo ushaka kugira ubuzima bwiza reka umugore atekane, niba ushaka umutekano iwawe mu rugo n’umutekano muri rusange ha amahoro umugore atekane, niba ushaka ko iwawe nta bwaki ihaba reka umugore atekane, niba ushaka kubona ibitotsi ngo usinzire reka umugore atekane naho ubundi umugore nadatekana ntabwo umugabo azatekana”.

Bamwe mubagore bo mu karere ka Nyanza baganiriye na intyoza.com bavuga ko ibibazo by’amakimbirane mu muryango aribyo akenshi usanga biri ku isonga mu bizana intonganya no kudatekana mu rugo.

Meya Ntazinda aganira n’abaturage bitabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore.

Bavuga ko, nubwo aya makimbirane akigaragara mu miryango akuruwe na byinshi birimo imitungo, kutizerana, ubusinzi, amabwire n’ibindi, ngo ntabwo bibabuza guhora bashaka icyabateza imbere ari nako bashaka umuti watuma bava muri aya makimbirane atuma umuryango udatekana ngo utere imbere. Umugoroba w’Ababyeyi ngo ni imwe mu nzira ibafasha gukemura ibibazo bigenda bigaragara mu muryango birimo aya makimbirane.

Mukantwali Daphrose agira ati”Iki kibazo cy’amakimbirane kirahari mu miryango, ariko ubu tugira umugoroba w’ababyeyi tukicara tukabicoceramo, bigakemuka”.

Mugenzi we witwa Nyanzayino Eugenie nawe yagize ati” Rimwe na rimwe iyo habayeho amakimbirane nk’abagabo basinze turicara tukabaganiriza bigakemuka”.

Umwe mu bagabo bitabiriye kwizihiza uyu munsi, ahamya ko kudatekana k’Umugore bigira ingaruka ku muryango wose. Kimwe mu byo ahurizaho na bagenzi be nk’intandaro y’intonganya no kudatekana mu muryango by’umwihariko ku mugore, ni ubusinzi no kudaca bugufi ku bashakanye, kimwe no kutagira ibihe bihagije byo kuganira ku iterambere ry’urugo.

Avuga ko iyo habayeho kwicara abantu bakaganira icyari ikibazo kibonerwa igisubizo. Gusa na none ngo iyo byanze hari uburyo bwinshi bwo kwifashisha mu gukemura ibibazo. Aha avuga nko kwiyambaza ubuyobozi cyangwa se umugoroba w’Ababyeyi, abantu bakicara, bakagirwa inama bityo bagafata ingamba zo gushyira hamwe no kureka ibizana intonganya mu rugo ari nabyo kenshi ntandaro z’amakimbirane no kudatekana.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe Umugore, ubwo mu karere ka Nyanza bari mu birori byo kuwishimira, banatashye icyo bise Igikari cy’Umudugudu aho imiryango izajya ihurira ikaganira ku bibazo byiganjemo iby’amakimbirane mu ngo.

Mu mudugu wa Gisake kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore, imwe mu miryango yorojwe amatungo arimo Inka n’inkoko babifashijwemo n’abafatanyabikorwa Actionaid na FXB. Mu Rwanda hashize imyaka 45 hizihizwa uyu munsi mpuzamahanga wahariwe Umugore.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →